Ubuyobozi bw’Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugamije kugera ku iterambere rirambye ’Cash Crops & Stuff’, bwatangaje ko bugiye gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, ariko noneho hibandwa ku gihingwa cy’ikawa.
Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2024, ubwo iki kigo cyari cyahurije hamwe abayobora ba mukerarugendo bo mu bigo binyuranye mu rwego rwo kubasobanurira imvo n’imvano y’iki gitekerezo, amahirwe arimo ndetse n’aho igihugu n’abaturage bacyo bakungukira.
Iki gikorwa cyabimburiwe no gusura aho iki kigo gifatanyiriza na Muhondo Coffee Company, gukora ubworozi bw’inka ndetse n’ingurube hakurikiraho gusura umurima uhinzeho ikawa, nyuma hasurwa uruganda itunganyirizwamo.
Iki gihingwa ngengabukungu ni kimwe mu bimaze imyaka irenga 100 bihingwa n’Abanyarwanda. Mu myaka 30 ishize cyabaye kimwe mu bihingwa byahawe imbaraga ndetse kikaba kimwe mu bizanira inyungu nyinshi u Rwanda.
Umusaruro n’inyungu by’ikawa ntibigomba kugarukira mu kuyicuruza gusa, kuko ubuyobozi bw’ikigo ’Cash Crops and Stuff’ bwamaze kubenguka andi mahirwe ahari yabyazwa umusaruro.
Bubinyujije mu ikawa butunganya ya ’Nibyiza Premium Coffee’, hafunguwe ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi by’umwihariko ku gihingwa cy’ikawa, cyitwa Nibyiza Tourism.
Iki kigo kizajya gikora ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi, ubushingiye ku cyaro n’abaturage ndetse bunibande ku bukerarugendo buteza imbere ikawa.
Abakerarugendo bazajya bahabwa amahirwe yo gusura icyanya gihinzemo ikawa mu Karere ka Gakenke, iki kigo gishaka guhindura icy’icyitegererezo, basobanurirwe byinshi bijyanye no kuyihinga, kuyitaho no kuyitunganya.
Iyi kawa kandi izajya icururizwa hirya no hino mu gihugu bitewe n’uko iteguwe n’uko ipfunyitse, ikumbuze abayiguze u Rwanda.
Musoni Danon Fraterne washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Cash Crops & Stuff, yavuze ko yahisemo guhuriza hamwe abayobora ba mukerarugendo banyuranye kuko ari bo bahura n’abakerarugendo benshi akaba yizera ko ari intangiriro nziza.
Ati “Njye uri mu ikawa ndakoresha ayahe mahirwe ahari mu bukungu kugira ngo nereke aba bayobora ba mukerarugendo ko ikawa ari kimwe mu byo bakongera ku rutonde rw’ibyo bagenera ababagana? Twaberetse ko twiteguye, turi ku rwego rushyitse. Imikoranire yatangiye.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera [PSF], Ngenzi Yves, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bikenewe hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwagura ubukerarugendo kuko ahanini bugisa nk’ubushingiye cyane kuri za pariki n’Ibirunga.
Ati “Twaje kugira ngo dutangize ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku ikawa, ariko hakaba harimo n’ubukerarugendo bushingiye ku muturage hano muri Gakenke. Ni igikorwa gishya ariko kiri no gushyirwamo imbaraga kugira ngo mu minsi iri imbere ba mukerarugendo babe babasha kugisura.”
“Hashyizwemo ingufu mu bundi bukerarugendo, isura yabwo yaba ihagaze neza cyane mu myaka iri imbere kuko ubu abarenga miliyoni 1,5 baza buri mwaka gusura igihugu, tubashije kubona ibikorwa nk’ibi muri Kigali n’ahandi, byadufasha kongera abasura u Rwanda, igihe bahamara, hakanongerwa n’amafaranga ajya mu baturage. Hakeneye kongerwamo ishoramari.”
Ubu Cash Crops & Stuff ifite gahunda yo guhinga ibiti ibihumbi 600 bishya by’ikawa, bikazagenzurwa n’abaturage. Ibi biti byitezweho kongera umusaruro wisumbuye kuko igiti kimwe kizaterwa, mu myaka ibiri kibe cyatanga ibilo biri hagati y’icyenda na 12.