Guverinoma y’u Rwanda iri mu rugendo rwo kuvugurura Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ahazashyirwamo ibyaha bishya bitari bisanzwe muri iki gitabo birimo icyo kwiyandarika ku mbuga nkoranyambaga.
Umushinga w’itegeko watangiye gusuzumwa n’Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu. Ni itegeko rizaba riteganya ibikorwa bifite ingaruka mbi ariko itegeko ririho ritigeze riteganya nk’ibyaha kandi nyamara bigaragara ko bene ibi bikorwa bigenda byiyongera, birimo no kwiyandarika mu ruhame.
Itegeko rishya risobanura ko umuntu, mu ruhame, wambara ubusa buri buri, ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, cyangwa ukora imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kugeza ubu ikintu abantu benshi bibaza ni ukumenya ibizajya bishingirwaho harebwa niba koko umuntu yakoze ibikorwa byo kwiyandarika mu ruhame.
Depite Ndoriyobijya Emmanuel yagize ati ‘‘Kwiyandarika bihera he bikagarukira he? Ni ibiki turashyira muri iri tegeko ku buryo tuzajya tuvuga ngo umuntu wiyandaritse kuri uru rwego azajya ahanwa n’iri tegeko.’’
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko kuri ubu hari ibyaha bishya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ku buryo hakenewe amategeko abikumira.
Ati “Hari ibyaha birimo kugenda byaduka bishingiye no ku mbuga nkoranyambaga ubona bikwiriye guhanwa […] kuko ababikora baba bagambiriye ikibi.’’
“Ujya kubona ukabona umuntu yifashe amafoto yambaye ukuntu, agira ibyo yikora akayakwirakwiza muri Sositeye, urabireba ukavuga uti ni ibijyanye n’Isi tugezemo”.
Dr Murangira yavuze ko ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bikomeje gufata indi ntera ku buryo ari ibintu abantu badakwiye kurebera gutyo.
Yatanze urugero rw’uherutse gutabwa muri yombi ashinjwa kwandika ubutumwa bushishikariza abantu gusambanya abana.
Ati “Kuko yumva ngo ni urukuta rwe akumva ko atahanwa. Hariho ibyaha by’urukozasoni ubona ko tutareka muri Sosiyete Nyarwanda, ikigamijwe ni uko yaba yubaha amategeko, umuco Nyarwanda ndetse no gutinya icyaha.’’
“Hari ibyo umuntu akora, ukabona yifashe amafoto yambaye ubusa, wenda yahishe mu maso, yarangiza akabikwirakwiza. Ukibaza nk’ibyo bintu, ntabwo twabireka. Ni muri ubwo buryo bw’urukozasoni bigenda byaduka bitijwe umurindi n’Isi turimo y’ikoranabuhanga.’’
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina yavuze ko itegeko rishya rizafasha mu gukumira ibi byaha no kubihana mu gihe hari abarirenzeho bakabikora.
Murangirwa Thierry ntabwo uri umuntu uciriritse ariko agaciro naguhaga ngakubye kabiri peee, ibyo bintu twarabyifuzaga kuva KERA. Hari igihe umuntu akora poste y ibintu ukibaza niba Ari muzima bikagucanga
Nukuri bahere kuri BURYOHE TV ukora amahano Kandi bakayihorera
Gose reka nanjye nkome mu mashyi ngira nti gakubirwe ipeti. Bwana MURANGIRA Thiery kuko, mugiye gufata ingamba hageze. Mbese hari ibijyanye n’ivyurukozasoni bibera ku mbuga zimwe na zimwe ugasanga bimeze nk’amazi yarenze inkombe. Gose umuco gakondo uragenda usubira inyuma cyane. Murakoze murakarama.
Mbega ibintu binejeje nukuri umuvugizi wacu akwiye ibyiza pe natwe turi urubyiruko ariko ibyo twabonaga twibaza niba abantu arabapfu cg bagenda ntabwenge kuko kubona umuntu yambara ubusa uko yavutse kndi nawe arikubyara abo azarera kndi azahereza nuburere ubwo yatanga burere ki ? Ahubwo mubigire vuba bige mubikorwa