Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat, yahunze mu gihe yakurikiranwagaho ibyaha biremereye.
Yago wari umaze iminsi ahanganye na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aherutse gutangaza ko ahunze u Rwanda, asobanura ko yabitewe n’abashatse kumwica.
Yagize ati “Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”
Tariki ya 31 Kanama 2024, Yago yashyize ku muyoboro we wa YouTube videwo ndende itaravuzweho rumwe, yumvikanamo urutonde rw’abantu bafitanye amakimbirane, barimo abanyamakuru, abahanzi n’ibindi byamamare.
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, Dr. Murangira yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko.
Yagize ati “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri, aganisha ku macakubiri n’ivangura, arabazwa, arakurikiranwa. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”
Dr Murangira yakomeje ati “Ahunze yari agikurikiranwa. Kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro na byo ubona biganisha ku byaha.”
Yago yavuze kenshi ko arwanywa n’agatsiko k’abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga. Dr Murangira yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise ‘Big Energy’.
Umuvugizi wa RIB yibukije abantu “nka Yago” bakorera ibyaha hanze ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera, abagira inama yo gukorera mu nzira nziza aho guhindura imbuga nkoranyambaga umuyoboro wo kubika urwango n’amacakubiri.
Murakoze kuduh umuco tweho twari tuzi nyen ariko ararengana.