Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kwamagana ubufatanye Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, igisaba kubuhagarika.
Ni ibikubiye mu itangazo Guverinoma ya Amerika yasohoye ku wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023.
Ni nyuma y’uko impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka gusohora raporo ivuga ko FARDC yakomeje gufatanya n’imitwe irimo FDLR, mu ntambara imaze igihe ihanganyemo na M23.
Iyi raporo nshya ya ziriya mpuguke ishyira mu majwi by’umwihariko abasirikare barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa ndetse na Lt Gen Franck Ntumba usanzwe ari umujyanama wa Tshisekedi; nk’abari ku ruhembe rw’ubufatanye bwa FARDC na FDLR.
Ku ruhande rw’u Rwanda iriya raporo ishinja u Rwanda kuba hagati y’Ugushyingo 2022 na Werurwe rwarohereje Ingabo zarwo muri za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo; mu rwego rwo guha umusada M23.
Ni raporo by’umwihariko ishyira mu majwi bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda nk’abagize uruhare mu kuyobora ibikorwa byo guha ubufasha uriya mutwe witwaje intwaro.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazo zasohoye, zihanangirije u Rwanda zirusaba guhagarika ubufasha zivuga ko ruha M23, ikindi rugakura Ingabo zarwo muri Congo.
Zagize ziti: “Turongera guhamagarira u Rwanda guhita rukura ingabo zarwo (RDF) ku butaka bwa Congo. Turasaba kandi u Rwanda guhita ruhagarika ubufasha ku mutwe witwaje intwaro wa M23 wafatiwe ibihano na Loni cyo kimwe na Leta zunze ubumwe za Amerika.”
Mu mpamvu Amerika yagaragaje nk’izituma uyu mutwe ugomba guhagarikirwa ubufasha, harimo kuba impuguke za Loni muri raporo yazo zaragaragaje ko wagiye ukora amakosa arimo kurenga kenshi ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
M23 yashinjwe kandi ibyaha birimo gufata ku ngufu no kwica abaturage.
Amerika yunzemo iti: “Turamagana kandi ubufatanye, bwemejwe hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’mitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo uwa FDLR wafatiwe ibihano na Loni na Amerika, kandi turongera gusaba ko leta ya RDC ihita ihagarika ubufatanye bwose ifitanye n’iyi mitwe.”
Leta y’u Rwanda kugeza ubu ntacyo iratangaza kuri iriya raporo nshya ishyira mu majwi Ingabo zarwo.
U Rwanda inshuro nyinshi cyakora rwakunze guhakana ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruha M23, rugashinja Kinshasa kurwitwaza nyuma yo kunanirwa gukemura ibibazo biyugarije.