The Ben na Uwicyeza Pamella bagiye gukora ubukwe mu birori bitegerejwemo abiganjemo ibyamamare mu muziki wo mu Karere no ku rwego rwa Afurika bizabwitabira mu Mujyi wa Kigali.
Ubukwe bwa The Ben na Pamella buzabera muri Kigali Convention Centre, ku wa 23 Ukuboza 2023, bikaba byitezwe ko buzatahwa n’abantu batandukanye biganjemo ab’ibyamamare.
Byakunze kuvugwa ko hari abahanzi benshi b’amazina akomeye bazabwitabira ariko kugeza uyu munsi amakuru y’ibanze ahari akomoza ku mazina ya bamwe mu bamaze gupakira ibikapu bitegura urugendo rugana i Kigali.
Mu bo twamenye ko bazitabira ubu bukwe nta kabuza harimo Otile Brown wo muri Kenya uyu bakaba yarakoranye na The Ben indirimbo “Can’t get enough”, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania bakoranye indirimbo “I Got you” na Rema Namakula wo muri Uganda bakoranye indirimbo “This is love”.
Ni mu gihe abandi bahanzi barimo Meddy usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Diamond wo muri Tanzania na bo amakuru avuga ko bategerejwe i Kigali mu bukwe bwa The Ben nubwo bitaremezwa mu buryo budasubirwaho.
Usibye aba tugarutseho haruguru, byitezwe ko ubukwe bwa The Ben buzitabirwa n’abahanzi benshi barimo abo mu Rwanda no hanze yarwo nubwo amazina ya bose ataramenyekana byeruye.
Uretse abatumiwe bazaba bakoraniye muri Kigali Convention Center, The Ben na Uwicyeza Pamella bashyizeho urubuga ruzafasha abakunzi babo bifuza kuzakurikira ubukwe.