Umwe mu bakinnyi beza Isi ifite, Kevin de Bryune afite amateka atangaje. Indwanyi, kabuhariwe Pep Guardiola yamuhinduye kizigenza muri Premier League nyuma yo kubura umwanya wo gukina muri Chelsea.
Mu myiteguro y’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25, Kevin de Bryune yavuzweho kuba yakwerekeza muri Arabie Saoudite gukinira imwe mu makipe yaho, ndetse na we akaba yaratangaje ko nubwo yishimye i Manchester, ariko amafaranga bamuha mu Barabu ari menshi ku buryo ashobora kwemera kuva i Burayi akagana muri Aziya.
Dore bimwe mu bintu 5 bitangaje mu buzima bwa Kevin de Bryune:
Yisanze mu rukundo rwa mpandeshatu hagati ye, uwo bahoze bakundana na mugenzi we bakinanaga Courtois
Muri 2013, Umunyezamu Thibaut Courtois icyo gihe Chelsea yari yaratije muri Atlético Madrid, yagiranye umubano n’uwari umukunzi w’Umubiligi mugenzi we Kevin de Bryune kuri ubwo wari muri Chelsea.
Uyu mukobwa witwa Caroline Lijnen ariko, yaje gutangaza ko ibyo yabikoze mu kwihimura kuri De Bryune na we wari waramuciye inyuma n’umucuti we magara.
Yagize ati “Mu mpeshyi ya 2012, De Bryune yambwiye ko yaryamanye n’inshuti yanjye magara ko banagiranye ibihe byiza. Namuhaye amahitamo, njye cyangwa we. Nari niteguye kumuha amahirwe ya kabiri gusa umubano wacu watangiye kuzamo agatotsi. Nyuma naje gufata icyemezo cyo kujya i Madrid aho na Kevin yabishyigikiye.”
“Aha ariko ni ho haje kuba ibyo bintu, ibintu bitari bikwiye kuba. Uwo mugoroba, Courtois yampaye ibyo ntari narigeze mpabwa mu myaka itatu nari maranye na De Bryune. Hamwe na Courtois, nashoboraga kuvuga buri kimwe ndetse yari yanteguriye ibiryo by’akataraboneka. De Bryune ntabwo yigeze ankorera nk’ibi. Yari yarantengushye, naravuze nti se kuki njye ntabikora?”
Nyuma De Bryune yaje kwishumbusha Michèle Lacroix baje kubana bakaba bafitanye abana batatu.
KDB yashoboraga kuba yarakiniye u Burundi
Nubwo KDB yavukiye mu Bubiligi mu Mujyi wa Drongen, amateka ye amuhuza n’u Burundi. Mama we umubyara Anna De Bryune yavukiye mu Burundi aho yanamaze imyaka myinshi ndetse akaza kuhakura n’umugabo.
Uyu mubyeyi akaba yaravukaga mu muryango w’abacuruzi ba peteroli bakoreraga mu bihugu bya Côte d’Ivoire, u Burundi n’ibindi, aho na De Bryune yazaga akiri muto.
Kuba umubyeyi we yarakomokaga mu Burundi byamuhaga amahirwe yo gukinira iki gihugu ariko yahisemo u Bubiligi.
De Bryune wanabaye mu Bwongereza ari muto, kuri ubu ashobora kuvuga indimi nyinshi neza nk’Igiholandi, Igifaransa, Ikidage n’Icyongereza.
Akazina ke k’akabyiniriro ni imashini ifura!
Nubwo De Bryune yakunze gushimwa n’abantu b’ingeri zose, ngo burya mu kibuga aba atuje cyane. Uyu ntakunda kugaragaza ibyiyumvo bye nubwo yaba atsinze igitego cy’agatangaza. Ngo iyi myitwarire ya KDB n’uburyo avugana na bagenzi ni byo byatumye bamwita akamashini gafura.
Ni ambasaderi w’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe- Special Olympics
Mu 2014, Kevin De Bryune yabaye ambasaderi wa Special Olympics, umuryango utegura imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe.
Mu mwaka wakurikiyeho, yahise ashyiraho uruganda rukora imyenda yahaye akazina ka KDB aho amafaranga avuyemo, menshi muri yo ajya mu gufasha aba bakina imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe.
Akunda inyoni by’akataraboneka!
Benshi bashobora gutungurwa ariko De Bryune yikundira inyamaswa aho amara igihe kinini yirebera ibyo biremwa Imana yaremye cyane cyane inyoni.
Mu 2014, yagizwe ambasaderi wa Parike y’Inyoni ya Weltvogelpark iri mu Budage aho ibarizwamo amoko menshi yazo, ikintu cyamushimishije.