Imyaka irindwi ishize, mu byiciro byose by’imibereho y’Abanyarwanda hagaragaye iterambere ryo ku rwego rwo hejuru, ni iterambere ritigeze risiga umuziki kuko ibyagezweho byigaragariza buri wese.
Muri iyi myaka irindwi ikiguzi cya Internet cyaragabanutse cyane mu Rwanda, umuvuduko wayo urushaho kwiyongera, abareba n’abumva ibihangano by’abahanzi barushaho kuba benshi.
Mu rwego rwo kujyana n’ibigezweho, abahanzi bahinduye umuvuno, batangira gushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga kurusha gukoresha uburyo bwari busanzwe, bwifashishaga radio mu kugeza ibihangano ku Banyarwanda.
Ubu ntabwo umuhanzi agipfa kohereza indirimbo kuri radio nk’uko byagendaga mbere, ahubwo radio nizo zifata inshingano yo gushaka indirimbo nshya zigezweho, cyane cyane hifashishijwe internet.
Ni muri urwo rwego twifuje kurebera hamwe indirimbo eshanu z’imyaka irindwi ishize, muri iyi nkuru tukaza kwibanda ku mbuga nka Youtube na Spotify zikunze kwifashishwa n’abahanzi bo mu Rwanda ku bwinshi.
Kwifashisha izi mbuga ebyiri ntabwo bisobanuye ko ari zo gusa zifashishwa n’abahanzi, ahubwo ni uko ari zo twahisemo kureberaho muri iyi nkuru.
Ku mwanya wa mbere hari ‘Slowly’ ya Meddy
‘Slowly’ ni indirimbo ya Meddy iherutse guca agahigo ku kuba iya mbere y’Umunyarwada yagejeje ku bayirebye bagera kuri miliyoni 100 kuri Youtube.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 26 Kanama 2017 kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 100 ku rubuga rwa Youtube mu gihe kuri ‘Spotify’ ikaba imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni umunani.
Ku mwanya wa kabiri hari indirimbo ‘Nina Siri ya Israel Mbonyi
‘Nina Siri’ ya Israel Mbonyi yagiye hanze kuri 26 Kanama 2023, kugeza ubwo twakoraga inkuru yari imaze kurebwa nabarenga miliyoni 51 ku rubuga rwa Youtube mu gihe kuri Spotify imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe.
Iya gatatu ni ‘Dusuma’ ya Meddy
Meddy uri kubarizwa ku mwanya wa mbere w’uru rutonde yongeye kugaragara ku mwanya wa gatatu n’indirimbo ye yise ‘Dusuma’.
Iyi ndirimbo Meddy yakoranye na Otile Brown wo muri Kenya yagiye hanze ku wa 17 Kanama 2020.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 41 ku rubuga rwa Youtube mu gihe kuri Spotify ho imaze kurebwa n’abarenga miliyoni esheshatu.
Iya kane ni ‘My Vow’ ya Meddy
Ku mwanya wa kane w’indirimbo zakunzwe bikomeye mu gihe cy’imyaka irindwi ishize hari ‘My vow’ ya Meddy.
Ni indirimbo yasohotse ku wa 22 Nyakanga 2021, kugeza ubwo twandikaga inkuru ikaba yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 36 ku rubuga rwa Youtube mu gihe kuri Spotify ho yarebwa na miliyoni ebyiri.
Ku mwanya wa gatanu hari ‘Why’ ya The Ben na Diamond
Indirimbo ya gatanu kuri uru rutonde ni ‘Why’ ya The Ben na Diamond yasohotse ku wa 4 Mutarama 2024.
Ni indirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 21 ku rubuga rwa Youtube mu gihe kuri Spotify imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri.