Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza, ari kumwe n’Abakandida depite baryo, bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Mimuli bakirirwa n’abantu benshi.
Abayobozi mu nzego z’ibanze bahaye ikaze Frank Habineza n’abayoboke b’Ishyaka Democratic Green Party, abereye Umuyobozi akaba n’Umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Umukandida Frank Habineza yabwiye abaturage ko yaje kubasura agamije kubaganiriza ku bijyanye n’ibyo bashobora gufatanyamo kugira ngo Igihugu kirusheho kuba cyiza.
Yavuze ko ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yagize uruhare mu kubakorera ubuvugizi kugira ngo abana babo bajye bafatira ifunguro ku mashuri kuko iyo umunyeshuri ashonje nta kintu na kimwe kijya mu mutwe.
“Icyo mvuze ngihagararaho, naho imvura yagwa cyangwa se izuba ryava, ibitekerezo byanjye mbihagararaho, ibyo mbabwira mba nabirebye, nashishoje, nzi neza ko bizagirira Abanyarwanda bose akamaro”
Umukandida Frank Habineza, abwira ab’i Nyagatare ku buvugizi yabakoreye ubwo yari mu Nteko, ku bijyanye n’umusoro w’ubutaka n’ibindi.
Yababwiye ko bazakora byinshi harimo no gushyiraho aho abanyeshuri bafatira amafunguro ( Uburiro) kuko biriya byo kurira mu mashuri bitagaragara neza nacyane ko usanga biteza umwanda nubwo bahakorera Isuku iyo bamaze gufata amafunguro.
Yabwiye aba baturage ba Nyagatare ko natorwa azakuraho ibigo by’inzererezi “Transit centers “.Urubyiruko rwamusezeranije ko ruzamutora niba uyu mugambi azawushyira mu bikorwa kuko bahora bajyanwa muri ibi bigo n’inzego z’umutekano.