Abantu benshi iyo bari mu rukundo usanga bakunda gukoresha amagambo afitanye isano ya hafi na kimwe mubice bigize umubiri w’umuntu cyitwa umutima.Umutima wange yarawutwaye,namuhaye umutima wange wose,namutuje ku indiba y’umutima,urukundo runyuzuye umutima n’ibindi.Aya magambo yose ukiyumva ushobora guhita utekerezako iyo umuntu arimo gukunda aba akoresha igice cyitwa umutima ese koko nibyo?
Nyuma yo yo kubonako abantu benshi bafite imyumvire itandukanye byoseonline yagerageje gukora ubushakashatsi bwimbite kugirango dufashe abantu gusobanukirwa byinshi kuri iyi ngingo ifatwa nk’amayobera matagatifu.
Ubushakashatsi dukesha CBNC TV18 bwagaragajeko byose bitangirira mu bwonko bukavubura imisemburo itandukanye itera umutima kunezerwa nka dopamine,oxytocin… umuntu akab ashobora kwibeshya ko ibyo binezaneza by’urukundo byaturutse mu mutima.
Iyo umuntu agiye mu rukundo biba bikozwe n’ubwonko cyane kuruta umutima twese icyo twahurizaho nuko akamaro kibanze k’umutima ari ugutembereza amaraso n’umwuka mwiza duhumeka mu bice bitandukanye by’umubiri.Ukurikije rero uburyo umuntu akoresha amaso agahereza ubwonko ibyiyumviro bidasanzwe umuntu yakwemezako hakunda ubwonko hadakunda umutima.
Gusa ariko abantu benshi bashobora gukomeza kubyitiranya bitewe nuko iyo ubonye umuntu ukamukunda umutima utera cyane bishobora gutuma wibeshya ko ari mu mutima bibera gusa ni igice cy’ubwonko cyitwa amygdala byose biberamo .
Ikindi gishobora gutuma umuntu yemeza ko gukunda bibera mu bwonko cyane kuruta mu mutima nuko iyo umuntu akunze ntibigende neza akababazwa ashobora kugira ikibazo cyo kurwara indwara zo mu mutwe atarwara indwara y’umutima .
Abahanga rero kubijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe batugira inama ko mbere yo kujya mu rukundo ugomba gukora ubushakashatsi bwimbitse ukarebako urukundo ugiyemo ruzaramba hato utazisanga wagize ikibazo gishobora no kugutera uburwayi bwo mumutwe.