Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko hari icyakozwe ku makuru bagiye bahabwa n’abaturage ku kibazo cy’abajura bo muri Gishubi babazengereje kandi bazakomeza kubarwanya .
Ni nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Gishubi bakomeje kugaragaza ikibazo cy’ubujura bukorwa n’itsinda ry’insoresore zitwaza intwaro gakondo nk’imihoro, ibisongo, amacumu n’ibindi bavuga ko kimaze gufata indi ntera.
Abaturage bamwe bemeza ko bategerwa mu nzira, bakamburwa. Igicuku cyagera, inzu bakazitobora abajura bakabasangamo, bakiba byose babanje kubatera ubwoba.
Umwe muri bo yagize ati: “Bagendana ibyuma n’inzembe…mbese turara duhangayitse, ntabwo turyama.”
Mugenzi we yunzemo ati:“Baremye agatsiko kabyibushye. Bafashe imihoro barayica, barayicaza barayisongora. Uwo baherekeje bamwereka icuma nuko uwo bambuye amafaranga bakamureka akagenda. Ni ukuvuga ngo hano baragucunga bakaguherekeza nuko bakakuniga bakakwambura. Nta mukobwa ugihita kuko baramufata bakamurongora ku ngufu! Bambura abantu bigahemba, barega bigahemba! Ni ukuvuga ngo hari abajura bafite agatsiko, baravuga ngo nuvuga barakwica!
Ku ruhande rwayo polisi yemeje ko aya makuru yayamenye kandi izakomeza kurwanya ibyo bisambo nk’uko byemejwe n’Umuvugizi mu majyepfo, SP Habiyaremye avugana na Isango Star.
Yagize ati: “Nibyo koko tugendeye ku makuru twahawe n’abaturage, twamenye ko abo bantu bahari, turabashakisha, turabafata. Icyo nakwizeza abaturage ni uko uriya murenge wa Gishubi, umutekano uhari kandi birumvikana ko duhita dushyiraho n’ingamba zituma uwo mutekano uramba, bitari iby’akanya gato.”
Yakomeje agira ati: “Ariko kandi tubwira n’abaturage gukomeza kuduha amakuru. Rero nakwizeza abaturage ko imikoranire yacu nabo ni myiza, amakuru barayaduha kandi tukayagenderaho, tugakumira rwose.”
Usibye mu Murenge wa Gishubi, ubujura nk’ubu, buvugwa no mu yindi mirenge igize aka karere ka Gisagara.