Leta y’u Burundi yohereje abasirikare mu Rwanda kugira ngo bifatanye n’abandi bo mu bihugu bimwe bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu myitozo ihuriweho yitwa ‘Ushirikiano Imara’.
Nk’uko ikinyamakuru RegionWeek cyo mu Burundi cyabitangaje, Umuvugizi w’ingabo z’iki gihugu kiri mu majyepfo y’u Rwanda, Colonel Floribert Biyereke, hoherejwe abasirikare 38.
Uyu musirikare kandi kuri uyu wa 14 Kamena 2023 yasobanuye ko abasirikare bataje bonyine, kuko bari kumwe n’abapolisi 8 n’abasivili 14 bose bazitabira iyi myitozo igizwe n’ibyiciro bitandukanye.
Uganda na yo yamaze kohereza abasirikare bazitabira iyi myitozo, Kenya na yo yamaze guha abazayihagararira ibendera; bisobanuye ko na ryo riri mu nzira riza.
Iyi myitozo izabera mu karere ka Musanze, mu majyaruguru y’u Rwanda guhera kuri uyu wa 15 Kamena. Biteganyijwe ko izamara ibyumweru bibiri nk’uko biteganywa mu ngengabihe yayo.