Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahaye ikaze uwavuze ko yifuza gusura zimwe muri Sitasiyo zarwo, kugira ngo amenye imikorere yarwo, binamurinde kugwa mu byaha.
Uru Rwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda, rwasubizaga uwitwa Mugisha Philippe wari wanditse ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] agaragaza iki cyifuzo cye cyo gusura RIB.
Mu butumwa yatambukije mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, uyu Mugisha Philippe yatangiye aramutsa uru rwego n’Umuvugizi warwo, Dr Murangira B. Thierry.
Yakomeje agira ati “Tubashimira akazi keza mukorana umurava. None se biremewe ko umuntu yabasura kuri Station zitandukanye ziri mu Gihugu ataje gutanga ikirego agasobanurirwa byinshi ku byo mukora dore ko abenshi dukora ibyaha tutabizi.”
Mu kumusubiza, Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bukunze no kwakira no gusubiza ibitekerezo by’ababinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwagize buti “Biremewe cyane kudusura ugasobanuza ndetse ukanasobanurirwa ku byo wifuza kumenya ku bijyanye n’akazi kacu ka buri munsi. Ni karibu kuri sitasiyo yacu ikwegereye.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumaze iminsi rugira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga, kuzikoresha mu bibyara inyungu, bakirinda kuzikoresha bakora ibyaha nk’ibimaze iminsi bigaragara kuri bamwe biganjemo abo mu ruganda rw’imyidagaduro.
Urugero ni umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta ubu uri mu maboko y’uru Rwego rw’Ubugenzacyaha, rumukurikiranyeho ibyaha birimo icyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Dr Murangira agira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga, aherutse kugira ati “Turabona abantu batera imbere bakizwa n’imbuga nkoranyambaga, kuki abandi bahitamo kuzikoresha nabi bishora mu byaha? Abo rero amategeko arabareba.”