Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga, yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda nta buryo buhari aho buri muntu urangije amashuri yisumbuye anyura mu myitozo ya gisirikare nk’itegeko, nubwo ari ubusabe bumaze igihe butangwa.
Ibijyanye no kuba buri Munyarwanda wese yahabwa imyitozo ya gisirikare igihe arangije amashuri yisumbuye byumvikanye cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora aheruka, ndetse ishyaka PSD ryo ryavuze ko ryifuza ko nibura urubyiruko rw’u Rwanda rusoza amashuri yisumbuye rwajya rukora igisirikare umwaka umwe kugira ngo rukomeze kwigishwa indangagaciro no gukorera igihugu.
Iyi ni imwe mu ngingo iri shyaka rigaragaza ko rizaharanira kuko byafasha urubyiruko kurushaho kumenya uruhare rwarwo mu kubungabunga ubusugire bw’Igihugu.
Iyi ngingo yongeye kugarukwaho ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 mu kiganiro ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagiranye n’itangazamakuru, hagamijwe gusobanura neza imiterere n’amavugurura ari gukorwa mu mutwe w’Inkeragutabara ku buryo n’urubyiruko rutangira kuwinjiramo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko kugeza ubu nta buryo buhari butuma buri Munyarwanda urangije amashuri yisumbuye anyura muri iyi myitozo ya gisirikare nk’itegeko.
Ati “Ibyo bindi babyita nk’uburyo bw’itegeko bwo guca mu gisirikare, ibyo hari ibihugu bibikora ariko twe dufite gusa ya masomo tujya duha abana b’abanyeshuri (bakora Itorero Indangamirwa) kandi ntabwo ari itegeko ko ugomba kunyura muri iyo myitozo.”
“Twe itandukaniro ni uko tuguha uburenganzira bwo gutoranya niba ukwiriye kubijyamo, ntabwo ari itegeko nko mu bihugu bindi ko umuntu wese urangije Amashuri yisumbuye anyura mu myitozo.”
“Twe ubu hari uburyo bwo kuba ufite imyaka 18 ukajya mu Nkeragutabara, ntaho bihuriye rero n’iyo myitozo yindi y’itegeko ikorwa mu bihugu bimwe na bimwe. Ibyo twe ntabwo tubifite ariko dufite amahugurwa abantu bajya bakora nk’Ingando.”
Aha Brig. Gen Rwivanga yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije niba iyi gahunda nshya yo kwinjiza urubyiruko mu Nkeragutabara hari aho ihuriye n’iki cyifuzo cyatanzwe cy’uko buri Munyarwanda urangije Amashuri yisumbuye yanyura mu gisirikare, ibintu yavuze ko nta sano bifitanye kuko kugeza ubu u Rwanda rutarashyiraho iyi myitozo ya gisirikare ikorwa nk’itegeko.
Kugeza ubu Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwashyizeho uburyo bushobora gufasha Urubyiruko rw’Abanyarwanda rubyifuza kwinjira mu murimo w’igisirikare nk’Inkeragutabara.
Inkeragutabara ni umwe mu mitwe ine igize Ingabo z’u Rwanda, nyuma y’Ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’ingabo zishinzwe ubuzima.
Uburyo bwo kwinjira mu Nkeragutabara bwari busanzwe ni igihe umuntu yahoze ari umusirikare mu buryo buhoraho ariko akaba ageze mu myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru. Iki gihe hagenwaga imyaka umuntu ashobora kumara akora nk’Inkeragutabara, akabona kujya mu kiruhuko cy’izabukuru gisesuye.
Kuri ubu Ingabo zashyizeho ubundi bubiri bushobora gufasha ababyifuza kujya mu Nkeragutabara. Ubwa mbere ni ubugenewe urubyiruko rubyifuza ariko rwujuje ibisabwa. Ubundi ni ubugenewe abantu bashobora kuba batari mu cyiciro cy’urubyiruko ariko bafite ubumenyi bwihariye.
Uru rubyiruko ruzajya rwinjira mu Nkeragutabara ariko ruri mu cyiciro cy’abashobora kwitabazwa mu bikorwa by’igisirikare.
Ku ikubitiro, Ingabo z’u Rwanda zahise zinashyira hanze itangazo rihamagarira Urubyiruko rwifuza kwinjira mu Nkeragutabara kwiyandikisha. Abazitabira bazajya bamara amezi atandatu bahugurirwa mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro.