Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter umwe mu barukoresha yabajije urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB arugusha inama ko afite akaboko karekare.
Ni nyuma yaho uwitwa Pam wa Mudakikwa abajije uru rwego icyo rwamukorera kuko ari kuvugana n’umutekamutwe kuri telefoni.
Mukumusubiza, RIB yamusabye kuyandikira akayiha ibikenerwa byose anyuze mu gikari(Inbox)
Gusa muri uko kumusubiza hari undi wiyise “Officieldix” wabwiye RIB ko yiba ndetse abona ntayindi mpano afite atari ukwiba maze ayigisha inama yicyo yakora.
Ati:“dear @RIB_Rw nitwa cumi na cumi ndi kamonyii nkora umwuga wo kwiba utwabandiiii kndi niyo mpano yonyine mfite mwagira iyihe nama?”
Mu kumusubiza RIB yamusabye kwegera ishami ryayo riri hafi kugira ngo ahabwe ubufasha.
dear @RIB_Rw nitwa cumi na cumi ndi kamonyii nkora umwuga wo kwiba utwabandiiii kndi niyo mpano yonyine mfite mwagira iyihe nama?
— 10.10🇷🇼 (@officieldix) July 3, 2024
Wiriwe Cumi na Cumi, gana station ya RIB ikwegereye barakwakira na yombi, bakugire inama yagufasha.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) July 3, 2024