Indege Antonov An-12 y’ikigo cyo muri Ukraine yari ipakiye imizigo yahanukiye hafi y’agace ka Paleochori mu majyaruguru y’u Bugereki, abaturage basabwa kuguma mu nzu ndetse bakambara udupfukamunwa.
Amashusho yasakajwe n’ababibonye agaragaza indege igurumana nyuma yo kwihonda hasi kuri uyu wa Gatandatu. Amakuru y’ibanze avuga ko yari ipakiye toni 12 z’intwaro zikomeye, ku buryo imyotsi yayo ishobora kuba irimo ubumara.
Televiziyo ya Leta y’u Bugereki yatangaje ko hagiye koherezwa itsinda ryihariye rya gisirikare, kugenzura neza iby’iyo ndege. Hahise hatangwa amabwiriza ko nta muntu n’umwe wemerewe kwegera ibisigazwa byayo, ndetse ko hagomba kubanza koherezwa ‘drone’ yo kugenzura neza, mbere y’uko hagira umuntu uhagera.
Iyo ndege itwara imizigo yari ku rugendo MEM3032, yavaga muri Serbia ijya muri Jorndanie nk’uko byemejwe n’Ikigo gishinzwe indege za Gisivili mu Bugereki. Umwe mu bapilote ngo yabanje gusaba u Bugereki kwemera iyi ndege ikagwa bwangu mu majyaruguru y’umujyi wa Kavala, kubera ko imwe muri moteri enye zayo yari yatangiye gushya.
Bemerewe kuhahagarara, ariko ubwo begeraga ikibuga cy’indege yari yamaze gucika intege, irahanuka igwa mu bilometero 40 uvuye ku kibuga cy’indege.
Amakuru y’ibanze avuga ko iyo ndege yari itwaye abantu umunani. Mu bagomba kugera kuri iyi ndege mbere harimo na Komisiyo y’u Bugereki ishinzwe ingufu za kirimbuzi (Greek Atomic Energy Commission).
Abantu bose batuye nibura muri kilometero ebyiri uvuye aho indege yaguye, basabwe kuguma mu ngo zabo ndetse bakambara udupfukamunwa. Amakuru avuga ko abantu babiri bo mu itsinda rishinzwe kuzimya umururo bajyanywe mu bitaro batabasha guhumeka neza, bazira imyotsi ihumanya yaturutse kuri iyo ndege.