
Umutekano mu Burusiya wakajijwe nyuma y’uko abacancuro ba Wagner ukomeje gutangaza ko wafashe ibice bitandukanye birimo n’ibirindiro bya gisirikare mu Majyepfo y’Igihugu.
Umutwe wa Wagner watangaje ko wiyemeje gusenyura inzego z’igisirikare cy’u Burusiya, ni mu gihe ibiro by’iperereza mu Burusiya byatangaje ko byatangiye gukurikirana umuyobozi wa Wagner, Yevgeniy Prigozhin ku byaha birimo gukangurira abantu kujya mu mutwe witwaje intwaro no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Vladimir Putin.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, kajugujugu za gisirikare z’u Burusiya zarashe ku modoka y’abacancuro ba Wagners berekezaga i Moscou nyuma yo gufata agace ko mu majyepfo. Umunyamakuru wa Reuters, yavuze ko yabonye kajugujugu z’ingabo zirasa ku mutwe witwaje intwaro wa Wagner wagendagendaga mu Mujyi wa Voronezh aho bari bamaze gukora kimwe cya kabiri cy’urugendo.
Prigozhin, mu minsi ishize yatangaje byeruye ko ahanganye n’ingabo za leta ndetse umutwe we ubu uri kugenzura akarere ka Rostov, gaherereye mu majyepfo y’u Burusiya, nyuma yo kuva muri Ukraine. Kugeza ntawe uzi aho Perezida Puti aherereye, icyakora Umuvugizi we, Dmitry Peskov, yabwiye TASS ko ari gukorera Kremlin muri Moscow.
Mu ijambo yavuze, Putin yashimangiye ko hari Abarusiya bamwe na bamwe bahisemo nabi bakinjira mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Yasavye gushyira hamwe ingabo zose, avuga ko ibiri gukorwa na Wagner ari ubuhemu kandi ko ari ngombwa ko bazahanwa.
Putin yatangaje ko mu murwa mukuru Moscou hamwe no mu zindi ntara zitari nke hashyizweho amategeko yo kurwanya iterabwoba.
Ku rundi ruhande, Ikinyamakuru Fontanka gikorera muri Saint Petersburg kivuga ko abashinzwe umutekano bateye icyicaro cy’umutwe wa Wagner kiri muri uwo mujyi.
Iki kinyamakuru kivuga ko abantu bambaye ibitambaro byo kwiyoberanya bafite n’imbunda bashyizwe hafi y’ikiraro cya Blagoveshchensky cyo muri St Petersburg, ahasanzwe hari hoteli na restaurant bifitaniye isano n’umukuru wa Wagner, Yevgeni Prigozhin.
Inkuru bifitanye isano: Umuyobozi w’abacanshuro b’umutwe wa Wagner yarahiye kwivugana Perezida Vladimir Putin