Umuhanzi Rukundo Christian wamenye nka Chriss Eazy yabaye ingingo igarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni nyuma y’uko ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Sambolera’ bikagaragaraho hari bimwe mu bice by’amashusho ye bisa neza n’ibyo mu ndirimbo ‘Work’ y’abanya-Korea y’Epfo.
Mbere y’uko Chriss Eazy akorera ibitaramo muri Uganda yari yagaragaje ko agiye gushyira hanze iyi ndirimbo. Kandi ayisobanura nk’imwe mu zigize ibihangano bye azifashisha mu bitaramo agiye gukorera ku mugabane w’u Burayi.
Uyu muhanzi azwiho gukora amashusho afite amwihariko, bituma hari umubare munini w’abafana waganjwe n’amarangamutima ye mu bihangano yagiye ashyira hanze kuva mu myaka itatu ishize ari mu muziki.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza tumwe mu duce Chriss Eazy yifashishije mu ndirimbo ye adukuye mu ndirimbo ‘Work’ ya Teez, itsinda ryo muri Korea y’Epfo rikomeye muri iki gihe.
Iri tsinda rimaze igihe riri mu muziki, ndetse rigizwe n’abasore batandatu barimo: Hongjoong, Seonghwa, Yunho, Yeosang, San, Mingi, Wooyoung ndetse na Jongho.
Muri Kamena 2024, itsinda rya Ateez ryasohoye EP 11, ndetse na Album ebyiri. Muri iki gihe bavuzwe mu Rwanda binyuze mu ndirimbo ‘Work’ yabo Chriss Eazy yifashishije mu gukora amashusho ye ‘Sambolera’.
Bagaragaza ko batangiye urugendo rw’umuziki ku wa 24 Ukwakira 2018, ndetse batangiranye Extended Play (EP) bise ‘Treasure EP.1: All to Zero’.
Aba basore bakorana cyane n’inzu zifasha abahanzi mu bya muzika nka Hello82, KQ ENTERTAINMENT, RCA Records, Universal Music Japan, Nippon Columbia ndetse na Legacy Recordings. Umuziki wabo wubakiye ku njyana ya K-pop; hip hop; trap na EDM.
Ukoresha amazina ya Caguwa ku rubuga rwa X, yagaragaje ko yatengushywe cyane no kuba Chriss Eazy ‘ashishura’ iriya ndirimbo. Yavuze ati “Ibi bintu birababaje. Ibaze kuba uri umuhanzi warangiza ugashishura amashusho y’ibyakozwe n’abandi, ntibirangirire aho ahubwo ugashishura n’indirimbo. Ngaho namwe nimurebe.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko ibyakozwe na Chriss Eazy bikwiye kureberwa mu ndorerwamu yo guhanga ibishya ugendeye ku byakozwe n’abandi, kuko na Singapore yubatswe nyuma y’ubumenyi bavomye mu bindi bihugu.
Ati “Kera twigeze kubaza ukuntu Singapore yateye imbere ikihuta cyane. Icya mbere yanze guhimba ibintu byose bishya (inventing the wheel), icya kabiri ifata urubyiruko irwohereza mu Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Burayi n’ahandi kwiga uko ikoranabuhanga na serivisi bikorwa.”
Yumvikanishije ko Singapore irangamiwe muri iki gihe, yubatswe hagendewe ku ihame ryo kwigana, ugahindura ubundi ugakoresha ibyo gusa ufite (Copy+Modify+Paste).
Utumatwishima yasoje agira ati “Ibyo abahanzi n’abandi bahanga bakora byo guhera ku byahimbwe n’abandi ni ‘Principe’ yemewe. Gusa bajye bibuka kubahiriza amahame yo kurengera umutungo mu by’ubwenge (Intellectual Property).”
“Ibindi mureke twibyinire ‘Samborela’, ‘Best Friend’ ya Bwiza na The Ben, n’izindi kandi tuzahurire mu gitaramo cya ‘Shine Boy Fest’ cya Davis D muri Camp Kigal tariki 29 Ugushyingo 2024.”
Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yabwiye InyaRwanda ko ‘kwiga ari ukwigana’ kandi ‘nta porogaramu dukora zirimo nka ‘Logic’ mu gukora no gutunganya amashusho y’indirimbo ntabwo zahanzwe n’abanyarwanda’.
Yavuze ko hatabayeho kwigana ijana ku ijana ibyakozwe ‘n’uriya muhanzi ahubwo habayeho kurahura ubumenyi’.