Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine wari umaze igihe kirekire akorera Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama ni yo yamuhaye izo nshingano.
Ni inshingano agomba kungirizaho Cléophas Barore uyobora iki kigo mu Ukuboza 2023.
Abandi bahawe imirimo barimo Munezero Clarisse wagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, Antoine Marie Kajangwe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Cyiza Béatrice wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidikikije.
Ni mu gihe Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yavanwe ku mirimo.
Ibyemezo byose by’Inama y’Abaminisitiri