Mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Musaza haravugwa inkuru y’abana babiri basanzwe baratabwe mu murima barapfuye hakaba hakekwa sekuru wabo ko yaba yarabajijije kutajya bamuzanira ibiryo nkuko muhaziyacu dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021 mu Kagari ka Kabuga mu Mudugudu wa Kambwire nibwo imirambo y’aba bana yagaragaye ikaba yasanzwe mu murima w’umusaza Bavumiragira Cyprien akaba sekuru w’abana ba Mukanizeyimana Ernestine ufite imyaka 35 akaba yari yarabyariye iwabo aba hamwe na basaza be ndetse n’ababyeyi be.
Nkuko byemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza Bihoyiki Léonard, ngo uyu Mukanizeyimana yabanje kubura umwana we w’imyaka 12 witwa Niyikiza, sekuru na ba nyirarume b’abana babwiye uyu mugore ko umwana yagiye gusura abantu bo mu muryango nyuma y’icyumweru kimwe nibwo habuze undi mwana w’imyaka itatu bamubwira ko yagiye gusura se umubyara.
Kuya 13 Ukwakira nibwo uyu mugore Mukanizeyimana yagannye ubuyobozi bw’umudugudu abumenyesha ko yabuze abana be, kuri uyu wa 15 abaturage bose b’umudugudu batangiye gushakisha abana bahera mu murima wabo baza gusanga aho abana batabwe bashyizwe mu mifuka nibwo abaturage bahise bafata abagize uyu muryango bakekwaho kubigiramo uruhare.
Ntirenganya Felicien umwe muri basaza ba nyina waba bana yemereye abaturage ko yafatanyije na se umubyara kwica bano bana bakabataba mu murima babashize mu mifuka.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza Bihoyiki Léonard yakomeje agira ati “RIB na Polisi n’izindi nzego dukorana twahageze, ubu imirambo igiye kujyanwa ku bitaro bya Kirehe gupimishwa, aba bakekwa na bo bashyikirizwe ubugenzacyaha, ikindi ni uko tugiye kuganiriza abaturage tubahumurize”.
Kuri ubu uyu sekuru w’aba bana ndetse n’abahungu be babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe.
birababaje cyane ,aba bacyekwaho iki cyaha nikibahama bazahanwe by’intangarugero kuko uyu ni umutima wa kinyamaswa