”Nta myaka ijana’’ ‘’Nta gikwe’’ Imvugo ziri gukoreshwa iki gihe cyane cyane urubyiruko nubwo n’abakuze bagejeje muri za mirongo irindwi nabo bahamya ko nta myaka ijana bateze kumara koko ngo urebye imibereho iri hanze aha.
Bamwe mu rubyiruko ndetse n’abakuze usanga nta kizere cyo kubaho bafite aho usanga bavuga ko nta myaka ijana bateze kumara yewe n’abakuze bakunga mu ryabo bashimangira ko nta myaka iajana koko bateze kumara.
Iyi nkundura yo kuvuga ko nta myaka ijana yadutse mu mwaka abanyarwanda benshi bari bitezeho ibitangaza byo kubaho neza ‘’Vision2020’’ nyamara ahubwo ubabera umwaka w’ubusharire cyane ko ari umwaka waranzwe n’icyorezo cya corona maze guma mu rugo irushaho kubishya ubuzima bwa bamwe na bamwe bari biteze ibitangaza muri iyo vision2020.
Ubuzima bwarashariye abakoraga uturimo two gushabika bashaka ibyo barya turahagarara, abanyonzi, abamotari, abakarani ngufu, bose baguma mu rugo dore ko nta yandi mahitamo yari ahari ko gahunda yari ‘’Nta kudohoka ku kwirinda corona’’.
Leta y’u Rwanda ntako itagize isangisha ibiribwa mu rugo bamwe mu bagaragaraga ko ntacyo bafite ariko biranga abantu babona ko nta myaka ijana koko.
Ubushomeri mu rubyiruko, Ubuzima bushariye bwo muri Geto(Getto) biri mu byatumye abantu basamira hejuru iyi mvugo ivuga ko nta myaka ijana bazamara maze urubyiruko si ukuryoshya kakahava babaho nk’abazapfa ejo, ibyo kwizigamira bakavuga ko hazigama abahaze kandi koko ntiwazigama ushonje.
Ni kenshi leta y’u Rwanda itangiza gahunda nyinshi zifasha urubyiruko kwiteza imbere ariko benshi bakemeza ko izo gahunda ari baringa ko zishiraho amananiza bigatuma urubyiruko rutazigana.
Urugero ni BDF ikigenga gifasha urubyiruko kubona igishoro bagatangira business zabo nyamara ngo iki kigega nubundi gifasha abarangije kubona igishoro ngo ntabwo gifasha abatari babona igishoro nkuko bamwe mu rubyiruko twavuganye babidutangarije.
Aganira n’ikigpo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA umusaza w’imyaka 60 bamubajije niba nta myaka ijana azamara arahira yivuye inyuma ko nta myaka ijana azageza ngo kuko ubuzima bugoye cyane.
Kimwe mu bindi urubyiruko n’abakuze bashira mu majwi yo kuba baritakarije icyizere, ngo ni uko gukorera ubushabitsi mu Rwanda bigoye cyane ko ngo ikintu cyose ujya gukora usabwa kugira TIN Number(Umusoro) ubundi bakakwishuza umusoro kakahava nyamara hari itegeko leta yashizeho ko urubyiruko ruri mu bucuruzi hari umusoro rutagomba gutanga muri gahunda yo kurworohereza mu kwihangira imirimo.
Nubwo umusaza w’imyaka 70 avuga ko nta myaka ijana azamara iyo umubajije ku mwana ufite imyaka nka 20, we akubwira ko niyo 70 afite ntawe uzapfa kuyigezaho wabaza urubyiruko narwo rukunngamo ko koko nta na 70 ruzageza ibintu bigaragaza kwitera icyizere mu rubyiruko.
Kabisa bigomba guhinduka