Mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri biga ku ishuri ryigenga rya St Mathews ishami rya Ntendezi babiri bahita bitaba Imana abandi barakomereka.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga ku wa 19 Nzeli 2024.
Niyitegeka Steven wari ku muhanda aho iyi mpanuka yabereye yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko imodoka yacitse feri ikagonga umunyonzi imuturutse inyuma igahita irenga umuhanda ikagwa mu mugezi wa Cyongoroka.
Ati “Imugonze inyuma iramusunika ihita yibarangura igwa hepfo mu mugezi”.
Ndaribumbye Alfred, yavuze ko yahageze imodoka imaze kugwa mu mugezi we na bagenzi be baterura abana bari bagiye bagwa mu mugezi, n’abo imodoka yasize mu nzira yibarangura.
Ati “Twagiye tubashyira mu modoka zibajyana kwa muganga hari abapfuye n’abandi bakomeretse cyane. Mbese ni impanuka idasanzwe”.
Umuyobozi w’Ishuri rya St Mathews-Ntendezi, Ndagijimana Augustin yabwiye IGIHE ko bataramenya umubare w’abo iyi modoka yari itwaye kuko uwafashafa umushoferi na we yakomeretse.
Abakomerekeye muri iyi mpanuka bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi abakomeretse cyane bajyanywe ku Bitaro bya Bushenge.
1 thought on “Nyamasheke: Impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yahitanye babiri abandi bajyanwa kwa muganga”