
Mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba, haravugwa amakuru y’uko abakobwa boroye ibimasa aribo byorohera kubona abagabo babarongora mu buryo bworoshye. Ni amakuru avuga ko abakobwa biteje imbere aribo babona amafaranga yo guhonga abasore aribo bashaka abagabo naho abakene bagasigara amara masa.
Mu mirenge igaragaramo iki cyibazo by’umwihariko harimo umurenge wa Karambi aho ngo abakobwa baho biborohera kubona ibyo bimasa byo guhonga abasore. Impamvu ngo ni uko muri uyu murenge usanga hahingwamo icyayi bityo abo bakobwa bakahakorera amafaranga yo kugura ibimasa.
Umwe mu bakobwa waganiriye na RBA yavuze ko afite ikimasa yakuye mu mafaranga yakoreye mu cyayi bityo bikaba byoroshye ko yazabona umugabo. Ugiye gushaka umugabo ngo ajyana ikimasa cyangwa akakigurisha amafaranga akayaha umusore , cyangwa yazamura inzu nawe agasakara.
Gusa abaturage abavuga ko iyo ayo mafaranga ashize hari igihe havamo gusenya umugore akaba yakwirukanwa.Icyakora ababyeyi n’ubuyobozi bahuriza ku kuba ingo zubakwa muri ubu buryo zitaramba ariyo mpamvu bari mu bukangurambaga bwo kubirwanya.
Uwizeyimana Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, avuga ko babonye biteza amakimbirane bakangurira abaturage kubireka kugira ngo bajye borora biteze imbere bubake ingo zishingiye ku rukundo aho kuba ku bimasa.