Mu karere ka Nyanza , umugabo witwa SEBATUNZI Innocent w’imyaka 42 bikekwa ko yashatse gutema umugore we amubuze atwika inzu n’ibiyirimo
Ibi byabereye mu Murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Rurangazi mu Mudugudu wa Musongati .
UMUSEKE dukesha iyi nkuru amakuru wamenye avuga ko uwo mugabo n’umugore we baguze isambu bayitangaho amafaranga macye ku yo bumvikanye bari bagujije mu Cyimina, bumvikana ko andi bazayatanga nyuma.
Igihe cyo gutanga ayasigaye kigeze, barayabura, biba ngombwa ko ba nyiri umurima bawisubiza noneho nabo basubizwa amafaranga yabo bari baratanze.
Hari amakuru avuga ko amafaranga bari bahawe agera 400.000 Frw yose yanahise afatwa n’umugore, umugabo yamwaka ayo kugura icupa akayamwima.
Uwahaye UMUSEKE amakuru yagize ati “ Umugabo yatse umugore ayo kujya kunywera maze umugore arayamwima , amubwira ko bayagujije mu kimina kandi bagomba kuyishyura.”
Uyu akomeza agira ati “ Ntiyayamuhaye gusa n’ubundi umugabo yagiye kunywa amaze gusinda abwira nyirakabari ko agiye gukora akantu ,umugore we atamukira . Ucuruza akabari yahise aburira uwo mugore niko guhungira kwa nyirabukwe.”
Uwo mugabo ageze mu rugo yabuze umugore we maze yurira inzu, amenagura amategura yari yarasakaje, atwika imyenda y’abana, imyenda y’umugore, indangamuntu, matera, ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko uriya mugabo yari yarasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we bakaba bafitanye abana bane.
SEBATUNZI yafashwe ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranywe. RIB ikaba yatangiye iperereza kuri ibi byaha.