Hanze y’u Rwanda mu gihugu cya Uganda Police yataye muri yombi umugabo wiyitaga Yesu avuga ko yoherejwe n’Imana kugira ngo aze kwigisha no gukiza abatuye Isi.
Uyu Yesu wa Uganda yari amaze igihe yaranze kubarwa mu bikorwa byose avuga ko Imana akaba ari nayo Se yamubaze.
Ubwo yatabwaga muri yombi, Yesu wo muri Uganda yabwiye abashinzwe umutekano bari bamujyanye ngo “Ndi umwana w’Imana kandi Papa wange (Imana) yarambaze.
Mugiye gufunga umwana w’Imana. Muzabona imbaraga z’Imana vuba aha.