Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 4 Nzeri 2024,ubwo abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto bahuraga n’inzego zifite aho zihurira no gutwara abantu n’ibintu n’umutekano wo mu muhanda mu Mujyi wa Kigali,Rura,RCA,na Polisi.
DIGP Vincent Sano,yasabye aba Motari kubahiriza amategego y’umuhanda uko yakabaye yose,bakarangwa n’ikinyabupfura mu kazi bakora,ubunyangamugayo ndetse bakanakora umwuga wabo batekanye.
Ku ngingo y’imyitwarire DIGP Sano yavuzeko n’ubwo hari ibyo bari kubasaba kubahiriza ngo bikorwe, ku ruhande rwa Polisi nabo hari icyo bagomba gukora kugirango bazajye batwara abagenzi bafite isuku,yemera ko Polisi igiye kwihutisha itangwa ry’umwambaro bambara(gilets) mu buryo buhoraho kandi bigakorwa vuba.