Rutahizamu Junior Elanga-Kanga ukomoka muri Congo Brazaville wakiniraga AS Vita Club yo muri DR Congo yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024, ni bwo Kanga yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yari aje kurangizanya na Rayon Sports.
Uyu rutahizamu wari umaze icyumweru mu Rwanda benshi bibabazaga impamvu adasinya, hibazwa icyabaye, aho haje amakuru atandukanye ko yaba yarasabwe gukora imyitozo atarasinya akanga ni mu gihe andi yavugaga ko yanze gusinya atarahabwa amafaranga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024 Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka 2 azageza 2026.
Aje yiyongera ku bakinnyi nka myugariro w’umunya-Senegal, Omar Gningue, Haruna Niyonzima, Omborenga Fitina, Kabange, Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdoul Rahman, Niyukuri Patient, Niyonzima Olivier Seif bamaze gusinyira Gikundiro.
Uyu rutahizamu kandi byanavuzwe ko Rayon Sports iri gushaka kuba imuhaye make agasinya andi ikazayamuha nyuma akanga ahubwo akabasaba kumuha yose cyangwa bakamuha itike y’indege akisubirira iwabo.