Komanda wa Polisi ya Kinshasa, General Sylvain Kasongo yahagaritse by’agateganyo uyobora akarere ka Tshangu, Komiseri mukuru Bienvenu Kangambila nyuma yo gupfukama imbere y’abaturage b’igaragambyaga abasaba gutuza.
Komiseri Kangambila yazize kudakoresha ububasha afite, agapfukamira abaturage bigaragambyaga muri aka gace nk’uko byasobanuwe na Gen. Kasongo wamufatiye iki cyemezo.
Ku mugoroba wo ku wa 15 Nyakanga 2022 ni bwo abaturage benshi biraye mu muhanda wa Tshangu, bamagana urugomo rw’umushoramari w’Umuhinde witwa Dam Ram wari umaze gukubita umukozi we uvuka muri kino gihugu amuziza kumwiba.
Nka Komanda wa Polisi, aho kuyobora igikorwa cyo gukumira iyi myigaragambyo, yafashe icyemezo cyo gupfukama imbere y’abigaragambya bari barakaye, arabatakambira ngo bahagarike imyigaragambyo.
Aba baturage bagaragara bamusatira, bigera n’aho bamuzenguruka aho apfukamye, bamuririmbira, bigaragara ko baba bamusuzuguye. Na we agera aho ahaguruka, abonye gupfukama ntacyo bitanga.
Nyuma yaho aba baturage barekey aho kwigaragambya maze uyu Komanda wagaragaye abapfukamiye ahita ahagarikwa ku mirimo nubwo hari benshi bamushimiye ku bwo kwicisha bugufi imbere y’abaturage aho gukoresha imbaraga zidasanzwe z’umurengera nkuko bikunze kugaragara ahandi.