Abaturage bakuwe mu byabo n’ibiza bacumbikiwe kuri site ya Inyemeramihigo iherereye mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu, barashinja Visi-Meya wako ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kubita ’imyanda’.
Ku Nyemeramihigo hacumbikiwe abaturage basenyewe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi. Ni ibiza byahitanye ubuzima bw’abarenga 130 biganjemo abo mu ntara y’Iburengerazuba.
Amakuru Bwiza dukesha iyi nkuru yamenye ni uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu hari ubufasha bwahaye abacumbikiwe muri iriya nkambi; burimo Frw 105,000 yo kubafasha gukodesha inzu [mu gihe cy’amezi atatu] ndetse n’ibyo kurya.
Iki gitangazamakuru kandi cyamenye ko mu bari baje gufata ubu bufasha harimo n’abari barasabwe kujya gushaka ahandi baba cyangwa bagacumbika muri bene wabo; gusa bizezwa kuzahabwa inkunga mu gihe iyo Leta yabageneye yari kuba yabonetse.
Abavuganye n’itangazamakuru bavuga ko bakigera muri iyi nkambi birukanwe na Ishimwe Pacific usanzwe ari Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Bavuga kandi ko hejuru yo kubirukana uyu muyobozi yanageretseho kubatuka abita ’imyanda’.
Umwe mu baturage yumvikana avuga ko Visi-Meya “nijoro yaje aravuga ngo ’nimukure umwanda mu gipangu. Twahindutse umwanda.”
Undi yumvikana yibaza ati: “Umuyobozi muzima afate abagore bafite abana ajye kubaraza rwantambi ngo nibamukurire umwanda ku muhanda? Ni ukuri saa tanu za nijoro yatubabaje. Ngo nibamukurire umwanda mu muhanda?”
Bwiza yagerageje kuvugisha Visi-Meya Ishimwe Pacific kuri iki kibazo, gusa ubutumwa umunyamakuru yamuhaye ku rubuga rwa WhatsApp yabusomye ahita kuruca ararumira.
Kuri ubu iminsi imaze kuba itatu bariya baturage barimo abadamu batwite n’abafite abana barara hanze, yemwe nta n’ibikoresho birimo n’iby’isuku bafite.
Bwiza yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buteganyiriza aba baturage; gusa ubutumwa yahaye Nzabonimpa Déogratias ukayobora by’agateganyo na we yabusomye ariko yanga kubusubiza.
Abayobozi,bajye bihesha agaciro. bibukeko,bariho kubwa baturage,batibereyeho(banibuke,ko nabo bafite uwabo munsi,bakababwirwa. amagambo,nkayo babwira. abandi).
Umunyarwanda wese agomba guhabwa agaciro utitaye kucyo uricyo.
Kandi abayobozi bibuke ko urwanda rukunda abaturage barwo cyane kurusha ibindi.