Mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, hari abavuga ko bababajwe no kuba barubakiwe ivuriro rito rya Remera(Post de Sante), ariko rikaba ridakora.Aba baturage bavuga ko bubakiwe iri vuriro birabashimisha cyane, ariko ibyo bari biteze ngo si ko byari byagenze kuko bahuruka baryubakirwa.
Umwe mu baturiye iryo vuriro witwa Mukantabana Rachel utuye mu Mudugudu wa Kaganza, Akagari ka Remera mu Murenge wa Boneza, avuga ko kuba iri vuriro ridakora bituma bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ahandi bikabaviramo imvune.
Ati “Ubu nagiye mu gitondo reba isaha nje n’ubundi, urabona ko aba ari ibibazo kugenda nduhuka mu nzira nicara gutyo.”
Abandi baturage bo muri aka Kagari ka Remera bavuga ko iri vuriro rito rigikora ryari ribafatiye runini none ubu kuba ritagikora byababereye imbogamizi zikomeye ku buzima bwabo.
Bavuga ko kuba iri vuriro ribegereye ritagikora, bibagiraho ingaruka, kuko umuwari watinze kugezwa kwa muganga, aba arushaho kuremba, ndetse bakaba bafite impungenge ko hari n’abazajya bahatakariza ubuzima.
Munyamahoro Muhizi Patrick ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, avuga ko uwari usanzwe afite mu nshingano iri vuriro rito rya Remera yahagaritse amasezerano yo kurikoreramo ku mpamvu ze bwite, ariko bidatinze rizaba ryongeye gufungura imiryango.
Ati “Icyo yari yadusabye kwari ugukora agahanda ngira ngo niba waragezeyo wabonye ko umuhanda twawukoze, bihangane rwose naho uwo wa mbere yagize ibibazo bye byihariye avuga ko atagishoboye gukomeza gukora.”