Donald Trump yagaragaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy ari we mucuruzi wa mbere ubizobereye azi kuri iyi si, kuko uko agiye muri Amerika asubiranayo ibifurumba by’amafaranga, asaba ko ayo Amerika iha Kyiv yagakwiriye kuba inguzanyo aho kwitwa inkunga.

Yabivuze ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Vandalia muri Leta ya Ohio.
Ati “Tugomba kuyabaguriza aho kuyabaha gutyo gusa. Bizatuma bakomeza gukotana hanyuma bakazabona n’uko batwishyura. Muyabagurize bumve ko hari ibibareba. Mwibaha miliyari 60$ gutyo gusa.”
Yakomeje yerekana ko “Buri uko [Zelenskyy] aje muri Amerika, asubiranayo miliyari 50$ cyangwa miliyari 60$. Ni amafaranga ntigeze nkorera mu buzima bwanjye. Ni umucuruzi undenzeho rwose.”
Trump avuga ibi mu gihe kuva intambara ihuje u Burusiya na Ukraine yatangira muri Gashyantare 2022, Amerika ni cyo gihugu cya mbere cyashyigikiye ubutegetsi bwa Kyiv, aho kugeza uyu munsi habarurwa miliyari 113$ zatanzwe nk’inkunga mu bya gisirikare, ubukungu n’ubutabazi muri rusange.
Yagaragaje ko mu cyumweru gishize ibihugu bigize umuryango wo gutabarana wa OTAN “byahaye urw’amenyo ubugoryi bwa Amerika” ku bwo gutanga akayabo mu gufasha Ukraine.
Amerika iherutse gutangaza ko iteganya guha Ukraine inkunga mu bya gisirikare ifite agaciro ka miliyari 300$, igateganya ko ishobora kuzifashisha umutungo wa miliyari 285$ w’u Burusiya yafatiriye mu kugura intwaro zo gufasha Ukraine.