Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika, yatangaje ko Alexander Yuk Ching Ma, wahoze ari umukozi w’Urwego rw’ubutasi muri iki gihugu, CIA, yemeye icyaha cyo ‘gucura umugambi wo kwiba no gutanga amakuru y’igisirikare cya Amerika.
Uyu mugabo w’imyaka 71, ukomoka i Hong Kong mu Bushinwa, ariko ufite ubwenegihugu bwa Amerika, yemeye ko mu 2001 yahuriye nu nama n’abo mu Rwego rw’Ubutasi rw’u Bushinwa, akabaha amakuru menshi y’ibanga ajyanye n’igisirikare cya Amerika, kandi icyo gihe akaba yari amaze imyaka 12 atakiri mu mirimo ya CIA.
Iyi nama yari yateguwe n’uwo Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika yise ‘umufatanyacyaha nimero ya mbere’, nawe wakoreraga CIA icyo gihe ukomoka mu Mujyi wa Shanghai ariko nawe ufite ubwenegihugu bwa Amerika.
Ku munsi wa gatatu ari nawo wari uwa nyuma w’iyi nama yari iri kubera muri Hong Kong hotel, abo mu nzego z’ubutasi z’u Bushinwa bahaye ‘umufatanyacyaha nimero ya mbere’ 50,000 $ mu ntoki, Alexander Yuk Ching Ma, nawe ahita ayakira arayabara.
Aba bagabo bombi bahise basezeranya ababahaye amafaranga ko bazakomeza kubafasha bakabaha amakuru.
Mu 2003, Alexander Yuk Ching Ma, yahawe akazi na FBI muri Hawaii, nk’umuhanga mu by’indimi. Iyi Minisiteri yavuze ko icyo gihe FBI, “Yari izi neza ko Alexander afitanye imikoranire n’u Bushinwa, bamuha akazi mu rwego rwo kumukoraho iperereza”, bamuha ibiro byihariye byo gukoreramo aho ibikorwa bye byakurikiranwaga umunota ku wundi. Yakoranye na FBI kugeza mu 2012, ariko ntihigeze hatangazwa icyatumye atahurwa.
Iyi Minisiteri yatangaje ko amashami ya FBI muri Honolulu na Los Angeles, ariyo yagize uruhare muri iri perereza ryakozwe kuri uyu mugabo.
Mu gihe yabihamywa n’urukiko, Alexander Yuk Ching Ma, ashobora koroherezwa igihano kubera kutaruhanya no kwemera icyaha, agakatirwa gufunga imyaka 10. Urubanza rwe ruzasomwa tariki ya 11 Nzeri 2024.