Abakoresha urubuga rwa TikTok berekanye uko isi izaba imeze mu mwaka wa 2070 ni ukuvuga nyuma y’imyaka irenga 45 uherereye ubu dukoze iyi nkuru.
Abahanga muri mudasobwa bifashishije ubwenge bukorano (AI) bwaremwe n’umuntu bakoze ifoto igaragaza isi yacu mu myaka 50 iri imbere.
Nk’undi muntu wese, ikiremwamuntu cyifuza kumenya ejo hazaza hatari hagera. Aya matsiko niyo yatumye ikoranabuhanga ryifashishwa ryerekana imbere yacu ikidutegereje.
Mu ifoto yakozwe na AI yereka imigi imwe n’imwe yarengewe n’amazi. Ni gute ubwenge bukorano bwatekereje gukora iyo foto yakangaranyije abatuye isi?
Ubundi AI igukorera ikintu bitewe n’amakuru ifite ndetse n’icyo wowe wifuza. Abahanga bakoze AI bayihaye amakuru yose ashoboka n’adashoka mu ngeri zose yaba mu bukungu, ibidukikije, inyamaswa ndetse n’ibindi byinshi.
Mu kuyibaza uko isi izaba imeze, AI yakusanyije amakuru yose avuga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere. Abize imibare n’ubugenge tugendane neza, AI yafashe umuvuduko akayunguruzo k’izuba kari kwangirikaho ndetse ibihuza n’ibyuka bihumanya ikirere inganda abantu twiremeye maze itanga ya foto twagarutseho.
Ushobora kuvuga ngo ni irobo (AI) yabikoze gusa ariko ntabwo ijya ijya kure y’ukuri kuko n’abahanga muri Siyanse bagerageza kureba uko twangiza ikirere cyacu bakatugirira impuhwe.
Ikigo cy’amanyamerika gishinzwe iby’isanzure, Nassa, gitangaza ko imihindagurikire y’ikirere iri kubaho muri iyi minsi ituruka ku kwangirika kw’akayunguruzo k’izuba.
National Geography ivuga ko mu myaka 50 iri mbere abantu bazaba barahinduye imiterere y’uruhu rwabo biturutse ku bushyuhe buzaba buhari. Ushobora no kuzabona abazungu babaye abirabura mu rwego rwo guhangana n’izuba rizaba ririho icyo gihe.
Tugarutse kuri ya foto igaragaza imigi yarengewe n’amazi tukabihuza n’ubushyuhe buzaba buriho icyo gihe, urahita uvuga ngo ahubwo ndumva isi yakabaye yarumagaye aho kuba yarengewe n’amazi, yego uri mu kuri gusa hari ikintu waba wirengagije.
Isi yifiteho urubura rurenza miliyoni 30 cubic kilometers, urwo rubura ruzaba rwashonze maze amazi yarwo yisuke mu migezi yuzure maze iteze ya myuzuru twabonye mu ifoto yakozwe na Al.
Mu rwego rwo kwirinda ko ubuhanuzi bwa AI buba impamo, abatuye isi bose bahagurukiye ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kwirinda gukoresha ibikoresho byangiza ikirere.
U Rwanda rwafashe iya mbere dore ko rwaciye ikoreshwa rya amashashi ndetse rushyiraho n’uburyo bushya bwo kongera kubyaza umusaruro ibikoresho byakoreshejwe.