Marina arembeye i Abuja muri Nigeria nyuma y’iminsi mike yari amaze muri icyo gihugu yagezemo avuye muri Ghana aho yari yagiye mu bikorwa bya muzika.
Uyu muhanzikazi wari ukigera Abuja muri Nigeria amaze iminsi ibiri mu bitaro aho ari kwivuriza indwara ya ‘Malaria’ avuga ko bamusanzemo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Igihe, Marina wumvikanaga mu ijwi rituje ariko ryanacitse intege, yavuze ko atamenye uko yageze kwa muganga kuko yagiye kuryama yumva atameze neza akisanga bamujyanye kwa muganga shishi itabona nyuma y’uburwayi bukomeye.
Ati “Nkigera Abuja nahamaze iminsi ibiri uwa gatatu nisanga banzanye kwa muganga meze nabi, ntabwo nzi uko nahageze kuko nisanze mu bitaro banteye serumu, ubu ndi gufata imiti ndaza kumera neza.”
Marina uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda yafashwe n’ubu burwayi nyuma y’iminsi asohoye indirimbo ye nshya yise ‘Mon bebe’ yanasohoye ari muri Ghana.
Ni indirimbo uyu muhanzikazi yasohoye nyuma yo gushyira hanze iyitwa ‘Avec toi’ yari amaze amezi abiri hanze.
1 thought on “Umuhanzikazi Marina arembeye i mahanga”