
Ahagana saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu ukwezi kwa gatandatu 2023 inkuru yakuye umutima benshi yasakaye ivuga ko umuririmbyi Wari umenyerewe mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi bazwi yitabye Imana aguye mu bitaro.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa wari umaze kumenyekana kubera ubwiza n’imiterere y’ikimero irangaza benshi byagera ku ijwi bikarushaho. Yitabye Imana ari ku iseta aho ababyeyi babyarira.
Joana yagiye kwa muganga agiye kubyara kuko yari amaze igihe atwite ,ariko kubw’amahirwe macye abura ubuzima ari kubyara aho amakuru duksha imirasiretv avuga ko n’umwana yari yibarutse yahise yitaba Imana.
Joanna niba utamuzi wamubwirwa n’indirimbo Ide y’itsinda Symphony BAND na Alne Yasubiyemo maze ikaryoha cyane