Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yemeje ko afite umugabo akunda cyane ndetse atatekereza kugira undi bagirana umubano wihariye.
Alliah Cool yavuze ibi asubiza bamwe mu baherutse kuvuga ko yaba afite umubano wihariye agirana n’abandi bagabo barimo umuhanzi Ommy Dimpoz wamwakiriye mu ruzinduko aherutse kugirira muri Tanzania, muri gahunda zo kwamamaza ibikorwa bye bya sinema. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda.
Ati “Ngiye kuvuga iki kintu nkivugira kuri Radio Rwanda, ni ukuri mfite umugabo wanjye nkunda cyane ku buryo ntanashobora kugirana umubano wihariye n’undi mugabo uyu munsi , ndamutse mbikoze naba nkoze icyaha gikomeye.”
Ubwo yari abajijwe niba umugabo we ari Umunyarwanda, yaryumyeho yanga kugira icyo atangaza, avuga ko yafashe umwanzuro wo kutongera gushyira hanze ubuzima bwe bwite yaba iby’urukundo rwe, abana, umugabo we n’ibindi.
Yakomeje avuga ko abagabo bamwe na bamwe bashobora kubabonana baba bari muri gahunda z’akazi nta kindi kiba kibyihishe inyuma.
Ni igisubizo yatanze asubiza abamubonye mu mashusho ari kumwe n’umuhanzi Ommy Dimpoz wo muri Tanzania, bagakeka ko baba bakundana.
Yagize ati “Ni umuntu w’icyamamare, kandi nari nkeneye kugira icyo mwungukiraho cyakwagura ibikorwa byanjye, noneho ni umuntu uziranye n’abantu benshi, ni umuntu w’inshuti zanjye cyane nka The Ben, yaramfashije cyane igihe nari ndi muri Tanzania kuko nari nagiyeyo nta bandi bantu benshi mpazi. ”
Alliah Cool w’imyaka 34 ubwo yari abajijwe niba ateganya gukora ubukwe agatumira abantu yasubije agira ati “Oya ntabyo nteganya.”
Imwe mu mishinga Alliah Cool ahugiyemo muri iyi minsi irimo uwo yise Ishusho Arts Academy, ishuri ashaka gutangiza rizajya ryigisha ibyerekeranye na sinema.
Uyu ni umwe mu mishinga afite aherutse kuganiriza Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss.