Mama carine yaragiye ageze kwa muganga akubita urugi n’umujinya mwinshi asangamo umukozi wabo noneho ariwe wazanye imbuto maze amubaza byose undi nawe araruca ararumira kuko sebuja yamusabye kumubikira ibanga. Mama carine amutegekako agomba gutaha agafata utwe akagenda. Umukozi agisohokaho yafashe telephone ye ya airtel ifite ibara ry’ubururu ahamagara Olivier.Amubwira ati’ ndagiye’. Maze undi aramuhamagara ngo amusange ku kazi.
Undi ahageze n’amarira menshi amubwira ko mama carine yamwirukanye undi afata agatambaro keza kumweru aramuhanagura aramuhumuriza amwemerera ko agiye kujya amukodeshereza inzu ndetse amwemerera ko azajya amuha buri kimwe.
Ubwo ku rundi ruhande Mama carine nawe niko akomeje kubwira nabi kararise amusaba kumuvira ku mugabo ndetse akamurekera urugo. Gusa Clarisse araruca ararumira ntiyagira icyo amusubiza kuko bwari bumaze kwira intege ari nkeya cyane. Ubwo amasaha ya Habimana yo kuza kureba umurwayi yari ageze aba araje yari asigaye azana ifunguro rimeze neza kuko ikibazo cy’ubushobozi cyo cyasaga nk’icyatanze agahenge.
Clarisse akimukubita amaso amarira arashoka gusa undi yamubaza icyo yabaye undi akajya amubwira ati ‘mama carine gusa ntagire irindi jambo arenzaho. Habimana nawe ahita amenya ko hari ikibazo ndetse akeneye guhura na Olivier byihutirwa. Yaramugaburiye amaze no kumuha imiti ya nijoro arataha amusigana na murumuna wa Clarisse wari wavuye mu ntara aje kumurwaza.
Ubwo Habimana akigera mu rugo yasanze wamumama amutegereje maze habimana amuhaye ikiganza undi aracyanga ahita amukurura aramuhobera binjira mu nzu baraganira maze biyemeza kugura inzonga baranywa bamaze kwizihirwa nibwo basanze bamaze kuryamana.
Kuva icyo gihe bakomeje umubano wabo mwibanga ritangaje aho byaba Clarisse cyangwa umugabo wuwo mugore ntawigeze arabukwa. Igihe cyarageze uwo mumama atwita inda ya Habimana gusa babigira ibanga ndetse umwana aravuka bamwandika kuri wamugabo.
Olivier nawe yakomeje kwita kuri wamukozi ubuzima burahindika kugeza ubwo avuyemo inkumi nziza cyane yari umukobwa mwiza winzobe muremure gusa wacikishije amashuri ye akirangiza kwiga kuko umuryango we wari wugarijwe n’ubukene bukomeye. Olivier yatangiye kumukunda kurushaho ndetse atangira no kumwishyurira ishuri mu mashuri y’imyuga aho yigaga ibijyajye n’amahoteri n’ubukerarugendo.
Barakomeje barakundana ndetse arinako baryamana kugeza undi arangije kwiga ahita amushakira akazi muri hoteri marriot iherereye rwagati mu mujyi wa Kigali. Akigera mu kazi yahahuriye n’umusore uwo musore yari umukiriya ukomeye wiyo hoteri akunda Keza cyane igitangaje nuko uwo yari Kamanzi inshoreke ya mama carine ndetse inshuti ikomeye ya Olivier.
Keza nawe yakunze uwo musore cyane kuko yari umusore wakoze ikofi usa neza cyane, ugenda mumodoka nziza ndetse ufite umuturirwa mwiza atuyemo aho bita ku irebero.Umunsi umwe mama carine yafashe telephone ahamagara Kamanzi amubwira ko amushaka byihutirwa gusa undi amubwira ko ahuze afite akazi kenshi bidakunda.
Ariko ukuri ni uko kamanzi yari yasohokanye na keza kuri imwe muri hoteri iri kimihurura gusa mama carine nyuma yo kubura kamnzi yiyemeje gusohoka wenyine ndetse bihurirana nuko nawe asohokeye muri ya hoteri ubwo ni nako Olivier nawe ari mu nzira mu modoka yerekezayo kuko kamanzi yari yamubwiye ko ashaka kumwereka umukunzi.
Part 4 loading….