
Buhigiro André w’imyaka 86, umuvandimwe wa Rudakubana Paul na Sindikubwabo Peter bamamaye mu biganiro bitandukanye byo kuri YouTube yitabye Imana azize uburwayi.
Buhigiro yashizemo umwuka ku mugoroba wa tariki 14 Nzeri 2023. Ni inkuru y’inshamugongo muri uyu muryango nyuma y’umwaka umwe nabwo babuze Rudakubana Paul witabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Nyuma y’urupfu rwa murumuna we witwa Rudakubana Paul witabye Imana mu Ugushyingo kwa 2022, mu mezi abiri yakurikiyeho Buhigiro nawe yahuye n’uburwayi butatangajwe gusa yari amaze igihe yaravuye mu bitaro.
Abo mu muryango we bavuga ko Buhigiro yari amaze igihe kinini aryamye mu nzu nta kintu ashyira mu nda usibye serumu yari yarahawe n’abaganga.
Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri. Buhigiro nta mwana asize kuko we na bagenzi be uko ari batatu batigeze bashaka abagore.
Sindikubwabo Peter usigaye we na bagenzi be babanaga na mushiki wabo Mukasenge Thérèse batuye mu karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura.