Myugariro Rwatubyaye Abdul yagaragaje APR FC nk’ikipe y’agaciro cyane kuri we ugereranyije na Rayon Sports aherukamo.
Uyu myugariro w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yagereranyije uko afata aya makipe yombi, ubwo yaganiraga na B&B FM Umwezi.
Muri iki kiganiro umunyamakuru Jado Castar yamubajije umukino yareba APR FC yaba irimo gukina na Kiyovu Sports, ariko hari n’undi mukino uri guhuza Rayon Sports yahoze abereye Kapiteni na Musanze FC.
Rwatubyaye nta kuzuyaza yavuze ko yajya kureba uwa APR FC, kuko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ayifata nka se umubyara.
Yagize ati: “Mu by’ukuri navuga ko APR FC ari nka papa wanjye, hanyuma Rayon Sports navuga ko ari ’stepfather’ (umucyura wa nyina). Nawe urabyumva ko APR FC yampaye ubuzima bwo kubonwa n’andi makipe, urebye kugeza ubu ntabwo nshobora kugereranya APR na Rayon Sports; rero najya kuri ’matche’ ya APR”.
APR FC Rwatubyaye avuga ko afata nk’umubyeyi we ni yo yamureze kuva akiri umwana muto, mbere yo gutandukana na yo muri 2016 akerekeza muri Rayon Sports.
Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yayikiniye kugeza muri 2019, ayivamo yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakinnye imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri FK Shkupi yo muri Macedonia.
Iyi kipe ni yo aheruka gusubiramo nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yari yaragatutsemo muri 2022.