Umusore uri mu barebera inyungu z’umuhanzikazi Ariel Wayz yagaragaye mu mashusho ashwana n’umunyamakuru wa Radio/TV 10 ubwo yakoreshaga ikiganiro uyu muhanzikazi.
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu aho ikinyamakuru TV10 cyashize amashusho hanze agaragaza umunyamakuru wacyo ari gushwana na Manager wa Ariel Wayz bashaka no kurwana ariko abandi bakomeza kubakiza.
Ariel Wayz bitangira ari kuvugisha uyu munyamakuru nyuma uyu mu manager we agahita aza agashaka kubyitambika bagaherako batangira gusunikana ari na ko baterana amagambo ndetse abandi babitambikamo hagati bagerageza kubakiza.
Ntabwo twabashije kumenya impamvu uyu musore ureberera inyungu za Ariel Wayz yashatse kwitambika ikiganiro uyu mukobwa yagiranaga n’itangazamakuru ku buryo byamuteye uburakari bwo guterana amagambo n’umunyamakuru.
Muri ayo mashusho kandi Ariel Wayz na we yagaragaye ari kubitambika agerageza kubakiza n’abandi bari kumwe.