
Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Victoria Kwakwa, yahishuye ko iyo banki iri gukora ibishoboka byose ngo itere inkunga imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba mu kwezi gushize.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Victoria Kwakwa yavuze ko yasuye abagizweho ingaruka n’ibiza hafi y’Ibirunga, akabona ingorane bafite n’ibikenewe kugira ngo bitabweho.
Yavuze ko mu gihe cya vuba, bari gushakisha uburyo babona iby’ingenzi bifasha imiryango yahuye n’ibiza mu gihe hakirebwa ingamba zirambye zo guhangana n’ibiza.
Mu buryo burambye, Victoria Kwakwa yavuze ko bafite umushinga ugamije gufasha abatuye hafi y’Ibirunga guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yavuze ko mu bizakorwa harimo uburyo butuma abantu bamenya kare igihe ibiza bishobora kubibasira ndetse no kubaka ibikorwa remezo bidahungabanywa n’ibiza.
Ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba mu kwezi gushize, byahitanye abagera ku 135, abandi barakomereka mu gihe hangiritse byinshi birimo imyaka, inzu, ibikorwa remezo n’ibindi.