Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwashyize umucyo ku kibazo cya DJ Brianne na Djihad ruherutse gutangaza ko ruri gukoraho iperereza.
Ubwo yari abajijwe ku byatangajwe ko bari gukora iperereza kuri DJ Brianne na Djihad, Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yavuze ko aba bari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukangisha gusebanya.
Ati “Ikibazo cyabo ntabwo irapfundikirwa, ibimenyetso biracyegeranywa ariko ntabwo twayishyinguye, hari ibimenyetso bikomeye bituma bakekwaho kiriya cyaha cyo gukangisha gusebanya babwira umuntu ko bazakwirakwiza amafoto ye yambaye ubusa, nadatanga amafaranga runaka.”
Ish Kevin ntabwo ari gukurikiranwa
Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ubwo RIB iherutse kwerekana itsinda ry’abajura bavuze kuri Ish Kevin wasangiraga nabo, byakozwe mu rwego rwo kuburira abahanzi aho kuba ikirego cyagombaga gutangwa mu Bushinjacyaha.
Ati “Cya gihe byari ukuburira, ntabwo cyari ikirego cyagombaga gukomeza mu Bushinjacyaha, twabivuze nko kuburira abahanzi n’abantu bose bashobora kugira gutya bakaba basangira n’abantu kuko bazanye amafaranga batazi inkomoko yayo, bashobora kwisanga basangira n’abantu mu mafaranga yibwe.”
Dr. Murangira yasabye buri wese kugira amakenga mu gihe ari gusangira n’abantu kuko mu gihe bafatwa bari gusangira ibyibano nao bafatwa wenda iperereza rikazabarekura ariko baramaze gutabwa muri yombi.
Dosiye ya Babu igiye kohereza mu Bushinjacyaha
Mu minsi ishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Rugemana Amen wamamaye nka Babu, ukora ku Isibo TV.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko bitegura gushyikiriza dosiye y’uyu musore Ubushinjacyaha nk’uko bigenwa n’itegeko, kuko banagerageje kubahuza ngo habeho kumvikana ntibikunde.
Ati “Dosiye ye iragezwa mu Bushinjacyaha kuko ibimenyetso byose byakusanyijwe, twanagerageje inzira z’ubuhuza hagati y’ukekwaho icyaha n’uwakorewe icyaha ariko ntibyakunze kuko impande zombi zitabyumvikanyeho.”
Babu yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku itariki ya 1 rishyira ku ya 2 Kamena 2024.
Amakuru ahari ahamya ko Babu akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umugabo w’imyaka 30 bahuriye mu kabari kitwa ‘Crystal Lounge Bar’ gaherereye Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Babu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB i Remera.