Ubuziraherezo ni ijambo buri wese aba ategereje kumva abwirwa n’umuntu akunda amusaba kuzabana nawe ubuzima bwose busigaye akiri ku Isi.Nubwo bimeze bityo ariko mu urukundo si benshi byorohera kurinda isezerano bagiranye na bagenzi babo ryo kubana burundu kuko hari abisanga batandukanye.
Dore bimwe mubizakwereka ko umuntu muzabana ubuziraherezo
1.UMUNTU WUMVA ICYEREKEZO CYAWE
Iyo umuntu atekereza neza ntakindi kibazo afite cy’ubuzima kidasanzwe ateganya uburyo agomba gutwaramo ubuzima bwe ahazaza.Bityo niyo mpamvu niyo ugiye guhitamo umuntu muzabana ugomba guhitamo neza umuntu wumva amahitamo yawe ndetse yiteguye gukurikira icyerekezo wahaye ubuzima bwawe.
2.UMUNTU WITEGUYE KWITANGIRA URUKUNDO
Urukundo abenshi barugereranya n’ijuru rito,ubuki,amata n’ibindi bintu byinshi by’ahaciro.Gusa nanone urukundo ntago ari urwabanyantege nke kuko iyo ugiye mu Rukundo uba witeguye kwitanga,kubabarira,gusaba imbabazi n’ibindi bigoye gukora bitewe n’imbamutima.
3.UMUNTU UKUNDA ITERAMBERE
Baca umugani ngo Babiri bishe umwe ndetse ngo umwe arya bihora rero muri ubu buzima n’ingombwa ko nujya guhitamo uwo muzabana uzahitamo neza umuntu ushishikajwe n’iterambere kugirango inzozi zanyu mubashe kuzigeraho ndetse iterambere ryanyu ribashe kwihuta kuko mwese muzaba mubyumva kimwe.
4.UMUNTU UKUNDA ABANTU
Gukunda abantu ni ibintu umuntu atozwa akiri muto ndetse akabikurana kuko iyo urukundo rwabuze hagati mu muryango ndetse n’inshuti n’ubuzima bwite bwawe bushobora kubigenderamo.
5.UMUNTU UKUBAHA NDETSE WITEGUYE KUKUMVA.
Mu rugo biba byiza iyo buri wese amenye inshingano ze ndetse akazikora neza bituma habaho kumva ibintu kimwe ndetse no kubahana .
6.UMUNTU WAKIRA UBUZIMA UBAYEMO
Gukunda ibintu byiza nicyo buri wese yagashyize imbere ariko nanone gukunda ibyiza kandi ukennye bishobora kugusenyera no gushyira iherezo ku mubano wanyu mwembi.Icyiza washaka umuntu ujyanye n’ubushobozi ufite ahubwo mugahuriza hamwe mugushaka iterambere ndetse mukazishimira hamwe ibyo muzageraho mufatanije.
7.UMUNTU WUMVA NDETSE AKACYIRA AHAHISE HAWE.
Muri rusange buri wese agira ahahise he,hari abafite amateka meza ndetse bifuza gusangiza buri wese ariko nanone hari abafite ashaririye ndetse abateye ibikomere .Abo bibasaba guhura n’umuntu wanyawe witeguye kubana n’ibyo bikomere ndetse akabafata akaboko muri urwo rugendo rutoroshye rwo gukira.