Mu biba mu Isanzure bitaramenyekana byose uko biri, hari ibifatiye runini Isi nk’umubumbe ku buryo bidahari itaturwaho n’ibinyabuzima, ariko hari n’ibindi bishobora kuyihungabanya ubwo buzima bwayishobokagaho bugahagarara.
Nk’Izuba ribuze Isi ntiyaba ikiri ahantu ho guturwa n’ibinyabuzima. Ukwezi n’inyenyeri nabyo bimurikira Isi.
Ariko nk’amabuye yo mu Isanzure (asteroids) ntacyo wavuga ko amariye Isi usibye kuraza amajoro abashakashatsi bibaza ngo ibyago by’uko yagwira Isi bingana iki? Ahanutse yatera izihe ngaruka? Arangana ate? N’ibindi bibazo byinshi biba bigoye kubibonera ibisubizo.
Mu myaka miliyari 66 ishize, Isi yagonzwe n’ ibuye rifite ingufu zibarirwa muri toni ibihumbi 72. Ryacukuye umwobo ma kilometero 180 ahari Ikigobe cya Yucatán muri Mexique y’uyu munsi.
Bivugwa ko ingaruka z’iryo buye zabaye intandaro yo gushiraho kw’inyamaswa zitwa “non-avian dinosaurs” kimwe na bitatu bya kane by’ubwoko bw’inyamaswa zabaga ku Isi zitakiriho.
Mu kugerageza kurinda ko habaho ibindi bihe nk’ibyo, abashakashatsi bahora bacungira hafi ngo bagenzure niba nta yandi mabuye yaba yegera Isi ku buryo yazayigonga mu myaka iri imibere.
Kugeza ubu, Urwego rw’Abanyamerika rushinzwe iby’Isanzure, NASA, rugaragaza ko hari amabuye atanu ahangayikishije cyane, ashobora guteza Isi ibyago.
Bennu
Iri rifite uburemere bwa toni miliyoni 74, naho ingano yaryo ibarirwa muri kilometero 0.49. Ryavumbuwe muri Nzeri 1999.
Rigaragazwa ko riteye impungenge zikomeye ku Isi nubwo bitaramenyekana ngo ryateza ibyago ryari.
NASA isobanura ko ku wa 24 Nzeri 2182, ibyago by’uko iryo buye ryegera Isi ku buryo ryayigonga bizaba biri kuri 0.037%.
Hatekerezwa ko Bennu yaba yaravungutse ku rindi buye ryo mu Isanzure rinini cyane mu myaka iri hagati ya miliyari 2 na miliyoni 700 ishize.
Iri buye rigonze Isi, abashakashatsi bemeza ko ritayihungabanya yose ahubwo byagira ingaruka ku gice kimwe cyayo. Icyakora ngo kibaye gituwe ryahitana ubuzima bw’ababarirwa muri za miliyoni.
29075 (1950 DA)
Iri ni ryo buye rya kabiri rigaragazwa nk’iriteye impungenge ko ryagonga Isi. Rifite uburemere bwa toni miliyoni 78, n’ingano ya kilometero 1.3.
Ryavumbuwe bwa mbere muri Gashyantare 1950, riza kuburirwa irengero ryongera kuvumburwa nyuma y’imyaka 50.
Ibyago by’uko ryagonga Isi ku wa 16 Werurwe 2880, bigeze kuri 0.0029%.
Abashakashatsi bemeza ko rigonze Isi ryateza ingaruka zagera ku Isi yose, ndetse ko nta muntu n’umwe wasigara ku Isi.
2023 TL4
Iri ryo ryavumbuwe mu 2023, rikaba rifatwa nka kimwe mu bimenyetso by’uko n’ikintu kivumbuwe vuba mu Isanzure gishobora kuba ikibazo gihangayikisha Isi.
Rifite uburemere bwa toni miliyoni 47, rikagira ingano ya kilometero 0.33.
Hashingiwe ku bushakashatsi bwarikozweho kuva ku wa 8 kugeza ku wa 19 Ukwakira 2023, hemezwa ko ibyago byo kuba ryagonga Isi ku wa 10 Ukwakira 2119 bingana na 0.00055%.
2007 FT3
Iri rifite uburemere bwa toni miliyoni 54, n’ingano ya kilometero 0.34.
Ibyago byo kuba ryagonga Isi ku wa 5 Ukwakira 2024 bingana na 0.0000087%, naho ibyo kuba ryayigonga ku wa 3 Werurwe 2030 bingana na 0.0000096%.
Inzira yaryo ntiramenyekana neza, ndetse kuva mu 2007 abashakashatsi ntibabashaga kuribona.
Rigonze Isi, mu 2024 cyangwa 2030, ryateza ibibazo mu gice ryakoraho ariko ingaruka zabyo ntizagera ku Isi yose.
1979 XB
Iri rifite uburemere bwa toni miliyoni 390, rikagira ingano ya kilometero 0.66.
Inzira yaryo ntiramenyekana neza kuko ryamaze imyaka hafi 40 ritaboneka, nyuma y’uko ryari rimaze kuvumburwa bwa mbere ku wa 11 Ukuboza 1979.
Ibyago byo kuba ryagonga Isi ku wa 14 Ukuboza 2113, bingana na 0.000055%.
Amabuye yose ari kuri uru rutonde, afatwa nk’adakwiye guhangayikisha cyane kuko mu gihe yamanuka, hari amahirwe menshi y’uko yashwanyagurikira mu Isanzure mbere y’uko agera ku Isi. Ibyo ni byo abashakashatsi bashingiraho bamara impungenge abatuye Isi.