![](https://www.byoseonline.rw/wp-content/uploads/2022/09/Amavubi-1.jpg)
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri mu biganiro n’abakinnyi bamwe na bamwe bakina mu Rwanda, ariko bakomoka mu mahanga kugira ngo bazafashe Ikipe y’Igihugu Amavubi, mu gihe kizaza.
Ubwo u Rwanda rwitabiraga igikombe cya Afurika (CAN) mu 2004, abakinnyi b’inkingi za mwamba barufashije bari biganjemo abakomoka mu bindi bihugu bahawe ubwenegihugu ngo bafashe bagenzi babo b’abanyarwanda.
Ni imikorere yakomeje ariko gusubira mu gikombe cya Afurika bikomeza kuba inzozi, kugeza ubwo u Rwanda runafatiwe ibihano mu 2014 kubera gukinisha umukinnyi rwise Daddy Birori kandi ahandi akina yitwa Etekiama Agiti Tady.
Kuwa 17 Kanama 2014 akanama k’imyitwarire k’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, katangaje ko u Rwanda ruvanywe mu marushanwa y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2015 cyabereye muri Maroc.
Icyo gihe hafashwe icyemezo gikarishye kandi cyihutirwa cyo kuvana abanyamahanga mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi. Nyuma y’imyaka irindwi iki cyemezo gishobora gusubirwamo abanyamahanga bakongera gukinira u Rwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Olivier, yavuze ko hari abakinnyi b’abanyamahanga barimo kuganirizwa ngo bahabwe ubwenegihugu bazakinire Amavubi.
Ati “Nk’uko n’ahandi no mu yindi mikino bibaho, icya mbere tubanza kubategura mu mutwe bakiyumva nk’abanyarwanda, hatarebwe mu kubaha ibyangombwa gusa. Mu by’ukuri iyo gahunda ntituyihejweho nk’abandi bose kandi kubikora biroroshye.”
Yakomeje avuga ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo bari gushaka abakinnyi nka babiri cyangwa batatu bazatangirana n’iyi gahunda.
Ibi bijya bikorwa mu yindi mikino nko muri Basketball na Volleyball, gusa birasaba ko bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko ku buryo badahanwa nk’uko byagenze muri Volleyball umwaka ushize cyangwa ku kibazo cya Daddy Birori.
Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, havuzwe rutahizamu Babua Omoviare Samson wari watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ko yumva yakinira ikipe y’u Rwanda, nyuma yo gushakana n’Umunyarwandakazi.
Mu minsi mike mbere y’uko umutoza atangaza abakinnyi bazahagarira igihugu kandi, amakuru yavugaga ko Umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Esomba Willy Léandre Onana, ashobora kuzahabwa ubwenegihugu agakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.