Nyuma y’iminsi mike atandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Safi Madiba bari barakoze ubukwe mu 2017, Judith Niyonizera yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Judith Niyonizera yasangije abamukurikira amafoto y’igihe yambikwaga impeta n’uyu musore bitegura kurushinga.
Ati “Kuri iyi sabukuru yanjye, ndagushimiye imirimo n’ibitangaza wankoreye Mana, uri rubasha ineza n’urukundo byose byiza unkoreye muri uyu mwaka simfite amagambo yabisobanura, uranzi kandi umutima wanjye urakunezerewe. Ngushimiye ibyambayeho ndetse nkuragije nibiri imbere.”
IGIHE yabonye amakuru y’uko iyi mpeta Judith Niyonizera yayambikiwe muri Mexique atunguwe n’umukunzi we wari wagiye kumukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.
Nyuma yo kwambikwa impeta hari amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe mu minsi iri imbere nubwo bataratangaza amatariki.
Niyonizera aherutse kuzana mu Rwanda umukunzi we amutembereza n’iwabo asura ababyeyi, benshi bati “Ubukwe buratashye!”
Niyonizeye Judith winjiye mu ruganda rwa sinema y’u Rwanda, yamenyekanye ubwo yakundanaga na Safi Madiba bakoze ubukwe mu 2017.