Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) yamaganye abanyeshuri bayo bayisebeje ku munsi wabereyeho umuhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo uzwi nka ‘Graduation Ceremony’.
Muri iyi kaminuza habaye uyu muhango tariki ya 9 Kamena 2023, kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amafoto yateje impaka, agaragaza abakobwa bambaye, banifotoje mu buryo budasanzwe.
Ifoto yavuzweho cyane ni igaragaza umukobwa wambaye ikanzu ngufi bikabije, ahennye, ikibuno gisa n’ikigaragara, undi amuhagaze inyuma. Iya kabiri igaragaza uwifotoreje muri ‘studio’, akandagiye ibitabo.
Umunyamakuru Scovia Mutesi usanzwe atanga inama by’umwihariko ku bakobwa n’abagore yanenze bikomeye iyi myitwarire, maze agira ati: “Nujya urangiza kwiga, ujye uba nk’umugore ubyaye. Naho kujya kubyina ngo warangije kwiga ni nko guhinga intabire, utagira imbuto uzashyiramo. None aba banyeshuri babyina batya, hanze bazi ibihabera?”
Undi mubyeyi, Lydia Mutesi Mwambali, na we ashingiye kuri iyi foto, yasubiyemo amagambo y’Umufaransa François Labelais y’uko ubumenyi butagira umutimanama buba bupfuye ubusa.
Yongereyeho ati: “Bigenda bite kugira ngo umuntu urangije kaminuza mu Rwanda akore ikintu nk’iki agishyire no hanze? Basigaye bigisha amasomo gusa? Mbese mwandusha ari umunyarwanda? Ariko wabona ari photoshop tu!”
Mupenzi Siméon we yagaragaje ko kwifotoza muri ubu buryo ari ikimenyetso cy’ubwihebe.
Ati: “Ntakuntu waba utarihebye, wararambiwe ubuzima ngo nurangiza wifotoze kuriya!! Nta n’ubwo waba uri muzima ufite umwana CG uteganya kuzabyara ngo nurangiza ushyigikire umukobwa CG umugore wifotoza ahenereje kuriya. Ubundi usibye umusazi nta wundi wakwigira biriya.”
Hari hagishidikanywa kuri kaminuza aba banyeshuri bizemo, gusa yo yagaragaje ko ari abayo, yongeraho ko idashyigikiye imyitwarire bagaragaje.
Iti: “Ubuyobozi bwa UTB buramenyesha abantu muri rusange ko tudashyigikiye kandi ko twamaganye imyitwarire idahwitse ya bamwe mu banyeshuri bacu yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga ku munsi wa graduation. Iyi myitwarire idakwiye ntabwo ishushanya indangagaciro za UTB cyangwa y’u Rwanda, zo ziba zikwiye kuranga urubyiruko rwacu.”
N’ubwo bitageraga kuri uru rwego, iyi myitwarire imaze igihe kinini igaragara mu banyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye mu gihe baba basoje amasomo. Iyi kaminuza yonyine ni yo ibyamaganye ku mugaragaro.
Ariko Simbona action ya kaminuza niba se itabishyigikiye ni iki kigara nk’ingamba yafashe ? Bakwiye gufatira ingamba aba banyeshuri naho kuvuga ngo ntibabishyigikiye ntibihagije nk’abantu bagizi uruhare mu burezi bwe. Ariko nibatabikora biroroshye turafata iriya photo tuyigire ifoto ya kaminuza mu bwonko bwacu
Ntibyumvikana ko umuntunyarangiza kwiga Kaminuza ari inkandagira bitabo ???
Gusa na none buriya aya niyo masomo bigishwaga kuko bahise bashyira mubikorwa ibyo baminujemo!!!
_Arega burya Igkeri nicyo cyambere kibera mumazi nyamara ninacyo cyambere kigira amaga kuruta ibindi biremwa byose !! Umuntu rero ashobora kwiga ndetse akaminuza ariko ntabure kuba injiji !!!
Ahuko mwakabaye mubajyana munkiko kuko kwambika isurambi ishuri ryanyu I niba koko ataribyabindi umunyarwanda wagize uti :Ihenembi ntawuyirereraho inziza
Ubwo iyimico bayanduriye mwishuri ryanyu !! Cg mukaba ntakizima mwabahaye batahanye mumitwe yabo, mbese ibi bibi byose nibyo turajya twibonera mugihe dutekereje mwishuri ryanyu
Erega abenshi baba barangiza umuhango ,ngaho ndebera umurage basigiye barumuna babo ,kweli umunyeshuri was kaminuza agakora ibintu nkabiriya ,barutwa na batarize .
Aba banyeshuri bacishweho akanyafu kugira ngo na barumuna babo batazabigira umuco.
Ibi ni ukudaha agaciro ibyo bize ndetse n’uwabibahaye.
Oya rwose ntibikwiye mumuco nyarwanda niba wishimye ko ushoje kwiga zirikana ko ibirihanze nabyo bitoroshye wige Iko uzahaba
Ariko mana ujyuduha ubwenge mvajuru burya koko kubahuwiteka nibwo bwenge Kd kuva Mubyaha nukujijuka
Gusa reta yurwanda ntigifunga bantu nkaba bakwiriye kubafunga
Ndumiwe????????????????
Ikigaragara abanyeshuli basigaye biga byo kurangiza umuhango ngo byitwe ko barangije,rwose basohoka mumitwe yabo harimo ubusa, nawe reba none seurambwira ngo uriya yaba yarigaga ashyize umutima kubyo yiga yarangiza agakandagira ibitabo?
Ese kombona bakuze Bajyanywe murukiko bagasobanura Icyo bashakaga kwigisha Cg gusobanura Aho kugirango tubakekere Ibitaribyo