Ikamyo ebyiri zari mu cyerekezo kimwe ziva i Kigali zerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, zagonganye ubwo zari zigeze i Kamonyi, iyari inyuma igonga iy’imbere, ita umuhanda nayo igonga ivatiri yari irimo abantu barindwi bane muri bo na kigingi w’imwe muri izo kamyo bahita bapfa.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wo ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’izi kamyo ebyiri zirimo iyari itwaye amabuye n’iyari itwaye imbaho.
Yagize ati “ Abantu batanu bahise bapfa barimo bane bari muri iyo vatiri yari irimo abantu barindwi na kigingi w’ikamyo ariko shoferi yavuyemo ari muzima.”
Yongeyeho ko ubu hatari hamenyekana icyateye iyi mpanuka kuko nta muvuduko ibyo binyabiziga byari bifite ndetse nta n’umushoferi wari wasinze ndetse iperereza rirakomeje.