Umugabo wo mu Karere ka Karongi yahengereye umugore we yagiye mu bukwe yimanika mu kiziriko gikoze mu mufuka, bimenyekana yamaze kwitaba Imana.
Byabereye mu Mudugudu wa Karongi, Akagari ka Kanunga, Umurenge wa Gitesi mu ijoro ryo ku wa 03 rishyira ku wa 04 Nzeri 2023.
Ahagana Saa Tatu n’igice z’igitondo kuri uyu wa 04 Nzeri 2023, nibwo umuhungu w’imfura mu muryango w’uwo mugabo ahamagaye abaturanyi n’ubuyobozi avuga ko Se yiyahuye.
Umugore wa nyakwigendera byabaye atari mu rugo kuko ku wa Gatandatu yagiye mu bukwe mu Murenge wa Rwankuba akaba atari yakagarutse mu rugo.
Uyu mugabo wavutse mu 1979 yatashye nimugoroba nk’ibisanzwe we n’abana be bararya bamaze kurya bararyama, bukeye abana babona se ntabyutse bakomeza gutegereza babonye bigeze Saa Mbiri za mu gitondo barakomanga bumva se ntakoma, saa tatu nibwo umukuru muri bo yafashe umwanzuro wo kwica idirishya abona se ari mu mugozi yapfuye.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bageze aho byabereye, iperereza riratangira gusa ntiharamenyekana icyateye uyu mugabo kwiyambura ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Gitesi, Irakoze Justin, yabwiye IGIHE ko nta mpamvu baramenya yaba yateye uyu mugabo kwiyahura.
Ati “Yari abanye neza n’umugore. Nta kintu turamenya cyaba cyamuteye kwiyahura, dutegereje ikizava mu iperereza”.
Ibi bibaye mu gihe nta cyumweru kirashira, umusore wo muri uyu Murenge wa Gitesi yiyahuye ukoresheje umuti wa Tsiyoda usanzwe ukoreshwa mu kwica udukoko.
Irakoze yibukije abaturage ko kwivutsa ubuzima atari byiza, ati “Ikibazo cyose waba ufite ntabwo kwivutsa ubuzima ariwo muti. Akenshi usanga umuntu wiyahura hari ibitekerezo byinshi aba afite bimurwanira mu mutwe, agafata uwo mwanzuro ariko ntabwo ari cyo gisubizo”.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu, umukuru muri bo afite imyaka 16.