Umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Kayonza yafatanywe umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yararanye na we, asohokana umuhoro ashaka gutema abari baje kumufata ahita yiruka arabacika.
Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Mata 2022 aho byabereye mu Mudugudu wa Seresi mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama. Abaturage bavuga ko uyu musore yararanye n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye aho ngo inshuro nyinshi amurarana bugacya ajya kwiga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yatangaje ko amakuru bahawe n’abaturanyi b’uyu musore ngo ni uko mu nzu hari harayemo umukobwa ukiri muto kandi ngo si ubwa mbere yari aharaye ahubwo ngo yari yaramugize nk’umugore we.
Ati “Batubwiye ko uwo mwana w’imyaka 15 yaje kuharara ari mu nzu ye, twoherezayo irondo ngo rijye kuba rihacunze, yaje kubimenya rero asohokana umuhoro arabirukankana birangira abacitse.”
Gitifu Mutuyimana yakomeje avuga ko kuri ubu inzego zose zahagurukiye kumushakisha ngo kuko batakwihanganira umuntu usambanya umwana.
Ati “ Abasambanya abana bamenye ko ari icyaha kandi gihanwa mu buryo bukomeye, kuko gushyira abana mu busambanyi bituma byica intumbero zabo.”
Kuri ubu ababyeyi b’uyu mukobwa ngo basabwe kujya gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB kugira ngo uyu musore akomeze akurikiranwe.