Mu gihe n’abantu ubwabo banyura kuri mucoma aho ari kotsa agatukura bakumva bayimwiba ni na ko byagendekeye igisiga aho cyaje nk’umurabyo kikabatura umushito umwe muri myinshi mucoma yari ari kotsa kikawererana.
Ibi byabereye i Gikondo ahari kubera imurikagurisha EXPO 2022, aho igisiga cyagize amerwe kigakora ibishoboka byose kigatwara inyama zari ziri kotswa na mucoma.
Abantu benshi batangajwe n’ubuhanga buhanitse ndetse n’amayerimenshi iki gisiga cyakoresheje bikarangira gitwaye mucoma burusheti yari ari kotsa.